Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Gisagara: Hitezwe impinduka kuri gahunda y’ivugururabuhinzi yigishwa abaturage

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 03-03-2019 saa 16:09:51
Bamwe mu bahinzi n'abafashamyumvire bitabiriye amahugurwa ku ivugururabuhinzi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara burahamya ko gahunda y’igihugu yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4) izasiga impinduka nziza ku bahinzi nyuma y’amahugurwa bahawe agamije kubongerera ubumenyi.

Bitangajwe nyuma y’igikorwa cyateguwe n’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda ishyigikira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze (CCOAIB) mu mushinga SCAB ifatanyijemo na CLADHO ugamije gukangurira umuhinzi kugira uruhare mu bimukorerwa.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Gisagara Munezero Clarisse, avuga ko ibyo bikorwa byo kwigisha abahinzi bizarushaho kubongerera uruhare rwabo muri gahunda z’ubuhinzi zitegurwa.

Ati: “Abahinzi twamaze kubamenyesha ibikorwa biteganyijwe n’uko bizakorwa. Icyo basabwa ubu, ni ugukora bazi uruhare rwabo kugira ngo gahunda y’igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi izagerweho.”

Umuhuzabikorwa w’umushinga SCAB ku rwego rwa CCOAIB, Wihogora Aloysie, atangaza ko kuba iyo gahunda yari mu rurimi rw’amahanga byatumaga umuturage wo hasi atamenya ibikubiyemo, biyemeza gukuraho iyo mbogamizi hakorwa imfashamyumvire iri mu Kinyarwanda.

Yagize ati: “Gahunda ya 4 yo kuvugurura ubuhinzi yari igizwe n’impapuro zirenga 200 kandi ziri mu rurimi rw’Icyongereza, Twiyemeza gufasha umuturage wo hasi kugira imfashanyigisho yoroshye ku buryo na wa wundi utazi gusoma areba amashusho arimo akamenya ibikubiyemo.”

Habiyaremye Salvator nk’umwe mu baturage ba Gisagara bakurikiranye ayo mahugurwa avuga ko nyuma yo guhugurwa ibikubiye muri iyo gahunda yo kuvugurura ubuhinzi byahise bimuha inshingano zo kwigisha bagenzi be batabonye ayo mahirwe kugira ngo hatagira usigara inyuma.

Ibyo biragarukwaho na Rukundo Louis na we watangarije itangazamakuru ko yahavanye umukoro wo kwegera abahinzi bagenzi be kugira ngo babashe gusobanukirwa n’ibikubiye muri iyo mfashanyigisho kugira ngo bashobore no kubishyira mu bikorwa.

Rukundo ati: “Hari uburyo twahingagamo tuvagavanga imyaka bigatuma tutabona umusaruro uhagije, ariko nyuma y’izi nyigisho tubonye ko hari ibyo tugomba guhindura mu buhinzi bwacu.”

Twagiramariya Marie nk’umuhinzi muri ako karere wanitabiriye ayo mahugurwa agira ati: “Nyuma yo gusobanurirwa ibikubiye muri gahunda y’igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi, niteguye kuyishyira mu bikorwa ndetse no kuyishishikariza abandi kugira ngo ubuhinzi burusheho gutanga umusaruro.”

Iyo mfashamyumvire yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), TROCAIRE, ACTION AID na CCOAIB ku nkunga y’umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (European Union), yitabirwa n’abahagarariye abahinzi b’abagore, abafashamyumvire n’abajyanama b’ubuhinzi bo mu mirenge ya Muganza, Gishubi na Kibirizi basaga 100.

Bamwe mu bahinzi n’abafashamyumvire bitabiriye amahugurwa ku ivugururabuhinzi

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.