Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Gisagara: Hatashywe amavuriro y’ingoboka 31, aho 24 yubatswe na “Imbuto Foundation”

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya Jun 28, 2019

Mu karere ka Gisagara hatashywe Postes de Santé (amavuriro y’ingoboka) 31 harimo izigera kuri 24 zubatswe n’Umuryango Imbuto Foundation, izindi zubakwa n’abafatanyabikorwa.

Iki gikorwa cyahuriranye n’ubukangurambaga buzwi nka ‘Baho neza’. Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane wasuye ayo mavuriro mato yubatswe mu Mirenge itandukanye, yasabye ko aya mavuriro yagira impinduka mu mibereho y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yavuze ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 biyemeje kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima mu kugabanya urugendo bakora bajya ku ivuriro.

Ati: “Turashimira ubufasha mwaduhaye, uyu munsi tukaba dutashye amavuriro 31 utagari twose tukaba tugize amavuriro. Muri ayo mavuriro, harimo 24 yubatswe ku bufatanye na Imbuto Foundation, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa dushimira cyane”.

Muri ayo mavuriro, harimo n’andi ageze kuri 6 yubatswe ku bufatanye bw’abaturage bakoresheje inkunga y’ubudehe ndetse n’irindi rimwe ryubatswe na rimwe mu matorero akorera mu Karere.

Kugeza ubu amavuriro ageze kuri 16 yatangiye guha serivisi abaturage ndetse ngo asigaye nayo yafunguwe na Minisitiri w’Ubuzima yose akaba yahise abonekamo abaganga.

Meya Rutaburingoga ati: ‟Ubu tugiye kugira ubuzima bwiza no kubaho neza nk’uko mwabitwifurije, aho abaturage bagendaga amasaha abiri barahagenda iminota itageze kuri 30 bajya kwivuza, ni umuhigo ukomeye”.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Gashumba Diane yasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa gukomeza gukora neza ndetse asaba n’abaturage kubyaza umusaruro amavuriro mato begerejwe akabahindurira imibereho.

Yagize ati: ‟Twese twumve ko turi abayobozi dutange urugero aho turi tugire abaturage bafite ubuzima bwiza, bafite imbaraga, bafite ubuzima bumeze neza, bafite ubwenge bakorera igihugu bihereyeho kuko akarere ni mwebwe, mugire umutekano usesuye, mugire imibereho myiza, mugire iterambere.”

Yakomeje agira ati ‟Postes de santé zitange serivisi nziza, bihereye aho dutuye mu Mudugudu iwacu twirinde indwara, twirinde ibyorezo bya Ebola murabyumva mu bindi bihugu nitutirinda natwe bishobora kutwugariza ariko nidukomeza umuco w’isuku tukumva abayobozi icyo batubwira kandi tukabafasha ntakizatunanira”.

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa bahamya ko aya mavuriro azabafasha kugira ubuzima bwiza ndetse no guhabwa serivisi. Kubwimana Beatha utuye mu Kagari ka Baziro ati: ‟Amavuriro mato azadufasha kubona serivisi nziza kuko hari ubwo twahuriraga kwa muganga turi benshi ukaba wanagaruka unaniwe kandi utivuje ariko tuzajya twivuza tutararemba kandi tutiganyira kujya kwivuza”.

Gusa ku rundi ruhande abaturage bavuga ko hari amafaranga batangaga bajya kwa muganga mu buryo bw’amatike bakavuga ko ayo azajya yongerwa ku ya mituweri bikabafasha kwivuriza hafi yabo.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba (hagati), Guverineri Gasana (ibumoso) n’abandi bayobozi bafungura poste de sante (Foto Nshimiyimana E)