21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Gisagara: Hatangiye kubakwa uruganda ruzajya rutunganya inyama

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 24-02-2021 saa 11:03:29
Abayobozi batandukanye bashyira ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa uruganda

Mu cyanya cy’inganda cya Gisagara giherereye mu Murenge wa Kibilizi, Akagari ka Muyira, hatangijwe igikorwa cyo kubaka uruganda ruzajya rutunganya inyama (Gisagara Meat Processing/GMP Ltd) zikaba zabikwa igihe kirekire zitangiritse ndetse zikanoherezwa mu mahanga.

Igikorwa cyatangijwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, ubw’Abikorera (PSF)  n’umushoramari akaba n’umufatanyabikorwa w’Akarere, Dr. Kubumwe Celestin, bashyira ibuye ry’ifatizo ahatangiye kubakwa urwo ruganda, dore ko hari hatangiye imirimo yo gusiza ikibanza..

Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko ruriya    ruganda ruzatunganya inyama mu buryo bunyuranye, rukore Sosiso (Saucisson), inyama zo mu dukombe, inyama zo kugemura hanze y’igihugu, jambo, no kuzitunganya  ku buryo zishobora kumara amezi 6 zikiri nzima kandi zitagiye mu byuma bikonjesha (frigo), rutunganye amavuta akomoka ku ngurube no ku rugimbu rw’ihene, … Ibyo byose ku buryo bishobora kumara ariya mezi bigifite umwimerere wabyo.

Uru  ruganda ni urwa 4 rurimo kubakwa  muri icyo cyanya kuko hasanzwe izindi nganda 3; uruganda rw’urwagwa, urw’umutobe n’urw’ibigori. Biteganyijwe ko ruzaba rwuzuye nyuma y’umwaka umwe.

Kubaka uruganda rutunganya inyama bitezweho gufasha aborozi kubona isoko ryagutse, rituma ubworozi bwabo burushaho gutera imbere bukabyarira inyungu zifatika nkuko bamwe babigautseho.

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.