Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Gisagara: Hagiye kugenzurwa uko inganda ziteganyiriza abakozi

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 07-02-2019 saa 12:54:50
Abakozi bo mu ruganda rwenga inzoga barimo koza amacupa (Ifoto Nshimiyimana E)

Itsinda ry’Abasenateri ryasuye Akarere ka Gisagara ryasabye ubuyobozi n’abafite inganda zikora inzoga y’urwagwa mu bitoki kwita ku bakozi bakorera izo nganda kuko bizafasha mu iterambere ry’abakozi ubwabo ndetse bigateza imbere na ba nyir’inganda.

Nyuma y’aho hagaragaye uruganda rutanoza ibijyanye no guteganyiriza abakozi, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yavuze ko akarere kagiye gukurikirana uko inganda ziteganyiriza abazikorera.

Yagize ati: ʺTugiye gukurikirana uko ibi byubahirizwa kuko hari ubwo bafata umukozi bakavuga ko bagiye kumukoresha icyumweru kimwe ariko bagakomeza, icyo tugiye gukora ni ukureba niba abo bakoresha bubahiriza amahame yose y’umurimo no kubagira inama y’uko bareba abo bazajya bakoresha igihe kinini kugira ngo na bo babashe kubaho neza, babashe kwizigamira no guteza imbere imiryango yaboʺ.

Iki kibazo cyagarutswe ubwo Abasenateri bari bageze mu Murenge wa Ndora mu ruganda Inyamamare, bari mu ruzinduko rugamije kureba uko izo nganda zikora, uko zifata abakozi, banareba uko zishyira mu bikorwa gahunda z’ubuziranenge.

Nyuma yo kuganiriza ubuyobozi bw’uru ruganda ruvuga ko rufite abakozi badahoraho 199 ndetse n’abafite amasezerano y’akazi ahoraho 6, Senateri Rugema Michel wari uyoboye itsinda ryasuye aka karere, yavuze ko bakwiye kubahiriza itegeko ry’umurimo, abakozi b’uruganda bivugwa ko bakora imirimo mito mu buryo bwa nyakabyizi bagateganyirizwa.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko buha ibyo amategeko agenera umukozi abantu 6 gusa bafite amasezerano ahoraho na ho abasigaye bose 199 bakaba bahindagurika banahembwa mu buryo bwa nyakabyizi.

Senateri Rugema yagize ati: ʺUbundi koza amacupa ni akazi gakomeye iyo uhindagura ababikora umenya ute ko uwo uzanye abimenya akabikora neza, umwanda ukava mu icupa? Abo bantu bakwiye kuba babikora igihe kirekire kugira ngo umenye neza ko icupa bakogeresheje ritunganye, urwo ni urugero nguhaye, kandi no gutonora ibitoki si akazi koroshye, nonese umaze kubimenyera muramusezerera bigenda bite?”

Akomeza avuga ko umuntu ukoreye ikigo amezi 6 ataba akwiye gukomeza kwitwa nyakabyizi ndetse ngo binyuranyije n’amategeko.

Ati: ʺUwo akeneye kwishyurirwa ubwiteganyirize, ubwishingizi bwo kwivuza, kandi no kubahemba bigomba kunyuzwa kuri konti kuko kubahemba buri munsi si ukubafashaʺ.

Umuyobozi w’uruganda Inyamamare Mudaheranwa Pacifique yemeza ko nyuma y’inama bagiriwe bagiye guhindura imikorere bagashyira mu bikorwa ibyo basabwe. Ati: “Ubwiteganyirize twabutangiraga abakozi bahoraho gusa ariko ngiye gukora impinduka bitewe n’inama bampaye”.

Bamwe mu bakozi b’izi nganda baganiriye n’Imvaho Nshya bemeza ko ibi bishyizwe mu bikorwa byaba ari byiza ku mibereho yabo.

Mukakalisa Donatienne ukorera Inyamamare ati: ʺKuduha ubwishingizi byarushaho kudufasha tukarushaho kwiteza imbere kandi kuduhemba hashize ukwezi na byo ni byiza kuko bigufasha kwizigamira ukaba wagira icyo wikoreraʺ.

 

 

 

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.