Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Gisagara: Bibukijwe ko imikoranire myiza ari ishingiro mu kwesa imihigo

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya 09-01-2018 saa 07:51:18
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome ( Foto Nshimiyimana E)

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yasabye inzego zitandukanye zikorera mu karere kwibuka ko uruhare rwa buri wese mu kwesa imihigo ari ngombwa ariko bikaba byiza  mu gihe buri wese akora inshingano ze ariko anatekereza ko akorana n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome ( Foto Nshimiyimana E)

Agaragaza ko buri wese akwiye gutanga umusanzu we ariko anatekereza ko akorana n’abandi, kuko insinzi mu mihigo iboneka iyo umuntu wese yabashije gukora ibyo agomba gukora.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara yagarutse ku mwanya 26 Akarere kagize mu mihigo y’umwaka ushize, hanafatwa ingamba nshya.

Yagize ati “Muri abayobozi hano ariko icyagaragaye nuko nta muntu usimbura undi, kuko ntushobora gukora akazi, ngo ukore n’aka mugenzi wawe mu gihe agihari, iyo adahari wabikora ariko iyo agihari ntibishoboka ko wagakora. Nk’abayobozi nagira ngo mbabwire ko igihe tutari gukora nk’itsinda nta cyo twageraho.”

Yakomeje agira ati “Burya umuyobozi w’ikigo  cy’amashuri ntashobora gutsinda umwarimu adakora inshingano ze, umuyobozi abenshi ni uguhuza ibikorwa ntushobora rero guhuza ibidahari, bigomba kubanza bikahaba.”

Yasabye abayobozi batandukanye kumva inyungu rusange kandi bakazumva mu kerekezo kimwe kuko ari byo bishobora gutuma imihigo igerwaho.

Abayobozi mu nzego z’ibanze bibukijwe  ibyo bakwiye gukora neza kugira ngo abaturage nabo bazabizere.

Avuga ko bagomba kumva ikerekezo k’igihugu mu buryo bumwe.

Ati “Utabyumva mumuhwiture nk’uko nabivugaga kuko ntawusimbura undi ntushobora gukomeza kugenda  kandi uwo mwari mufatanyije utasimbuje wamusize inyuma, buri wese aho mukorera iki mu gifate nk’ihame.”

Yasabye buri wese gufasha mugenzi we kumva ishingano ze kuko ngo n’umuyobozi w’ishuri ntasimbura umubyeyi w’umwana bityo ningombwa ko buri wese afasha uwashinzwe kumva inshingano ze.

Avuga ko mu gihe abantu batitaye kumvisha bagenzi babo no kubafasha kuzisohoza byatuma bazajya batsindwa batanamenye impamvu.

Yasabye kandi aba bayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Gisagara kumva neza inshingano zabo kuko iyo umuntu akora ibyo atumva byanze bikunze arabitsindwa nyamara ngo iyo umuntu adatinya gutsindwa akwiye kumva ko muri gahunda za Leta gutsindwa bibabaza benshi.

Abayobozi mu nzego zitandukanye muri aka karere basabwe kumva isano bafitanye n’abo bayobora kuko ngo iyo bitabaye ibyo kuyobora biranga.

Umwanditsi:

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.