Gisagara: Barifuza izindi nzitiramibu kuko izo bahawe zashaje

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 15-01-2019 saa 08:11:02
Abaturage bo mu Murenge wa Kibilizi bari mu Nteko y'abaturage bagarutse ku bijyanye n'inziritamibu (Ifoto Nshimiyimana E)

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kibilizi barifuza izindi kuko izo bahawe zamaze gusaza bitewe n’igihe gishize bazihawe.

Abumukiza Philomene yemeza ko uhereye igihe baherewe inzitiramibu yabonye byaragize umusaruro ugaragara mu kubarinda marariya ahubwo agasaba ko bahabwa izindi ngo kuko izo bafite zimaze igihe kinini.

Ati: “Ubona ko inzitiramibu zadufashije ku buryo hatakibaho kurwara marariya bya hato na hato nk’uko byahoze mbere, inzitiramibu twahawe zaradufashije cyane ngewe ndabihamya”.

Nsanzabaganwa Enias na we avuga ko inzitiramibu zafashije mu gukumira marariya. Ati: “Uhereye igihe baziduhereye wabonye ko zadufashije mu buryo bugaragara ubona ko abantu batakirwa marariya cyane kandi mbere yo kuzizana yari nyinshi yica abantu”.

Yemeza ko hashize igihe kinini zitanzwe akavuga ko habaye igikorwa cyo gutanga izindi byaba byiza.

Ati: “Haciye igihe bazitanze kandi nyuma wenda hari n’abandi bagiye bazibona, hakaba n’abashobora kuzigurira ariko twebwe baduhaye izindi muri rusange nk’uko byakozwe mbere byarushaho kuba byiza”.

Aba baturage bavuga ko ku bantu b’amikoro make kandi bari mu rugo ari benshi bitorohera buri wese kuba yabasha kugura inzitiramibu zikenewe zose kuko ngo hari igihe baba baryama mu byumba bitandukanye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko inzitiramibu zagize akamaro ndetse bakizeza ko muri gahunda y’Akarere abaturage batishoboye babarizwa mu kiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe bazafashwa bagahabwa inzitiramibu ku buntu ariko abandi bakaba bazigurira.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza Gasengayire Clemance yagize ati: “Uyu munsi abo duha inzitiramibu z’ubuntu ni abo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri ariko abari mu bindi byiciro bakaba na bo bakwiye guhindura imyumvire kugira ngo bakigurira inzitiramibu birasaba rero kwigisha”.

Yavuze kandi ko hari na gahunda yo gutera imiti irwanya marariya mu nzu z’abaturage na byo ngo bikaba bizagira uruhare mu guhashya iriya ndwara. Ubu harimo gutangwa amahugurwa y’abazatera imiti.

Abaturage bo mu Murenge wa Kibilizi bari mu Nteko y’abaturage bagarutse ku bijyanye n’inziritamibu (Ifoto Nshimiyimana E)

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.