Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Gisagara bafite gahunda yo gushyiraho ikipe y’umupira w’amaguru

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 6, 2019

Mu Karere ka Gisagara batangaza ko bafite gahunda yo gushyiraho ikipe y’umupira w’amaguru nyuma yo kubaka  ibikorwa remezo birimo Sitade.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza, Gasengayire Clemence yatangarije Imvaho Nshya ko bafite gahunda yo guteza imbere siporo zose muri rusange ariko ko babanje kubaka ibikorwa  remezo bitandukanye.

Yagize ati: “Twabanje kubaka inzu y’imikino y’amaboko nyuma dutegura ikipe ya Volleyball kandi initwara neza yegukana shampiyona y’igihugu inshuro 2 yikurikiranya ndetse n’ibindi bikombe bitandukanye.”

Iyi nzu y’imikino ishobora kuberamo  umukino wa Volleyball, Basketball ndetse na Volleyball y’abafite ubumuga. Iyi nzu y’imikino ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera  ku 1500.

Ikipe ya Gisagara VC imaze iminsi yitwara neza kuko yegukanye shampiyona ya 2017 na 2018 ndetse muri uyu mwaka wa 2019 isoreza ku mwanya wa kabiri. Iyi  kipe kandi yanitwaye neza inegukana ibindi bikombe birimo n’igikombe cy’Akarere ka 5 mu makipe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije agaragaza uretse Volleyball isanzwe banafite ikipe y’abafite ubumuga nayo imaze imyaka yitwara neza yegukana ibikombe.

Muri 2018, Akarere ka Gisagara kujuje Sitade ikinirwaho umupira w’amaguru   igizwe n’ikibuga k’ibyatsi ndetse n’aho abantu bagera ku bihumbi 8 bashobora kwicara bakurikirana umukino.

Gasengayire Clemence, umuyobozi wungirije  w’Akarere ka Gisagara  avuga ko  no mu mupira w’amaguru batangiye gutekereza uko bashyiraho ikipe.

Ati: “Iki kibuga cyuzuye neza umwaka ushize  ubu rero icyo twatangiye gukora ni ugushaka uko twashyiraho ikipe.”

Ubwo kuri  iyi Sitade hakinirwaga imikino ya ½ y’irushanwa  ry’Umurenge Kagame Cup 2019 aho ikipe y’Umurenge wa Mamba yakinaga na Gihango yo mu Karere ka Rutsiro, Gasengayire yatangaje ko  no mu mupira w’amaguru ari byiza kuba bafite ikipe yari iri hafi kugera ku mukino wa nyuma.

Yagite ati: Iyi kipe yari iri hafi kugera ku mukino wa nyuma, muri iyi mikino twagiye tureba ahari abana bafite impano. Twabanje gushyiraho ahantu twazajya dukura abakinnyi yaba muri Volleyball ndetse n’umupira w’amaguru nyuma akaba ari bwo twashyiraho.”

Iyi Sitade ya Gisagara ifite ikibuga kiza kiruta ibibuga bimwe na bimwe by’amakipe yo mu kiciro cya mbere. Mu gihe aka karere kaba kiyemeje gushyiraho ikipe y’umupira w’amaguru ikaba yahera mu kiciro cya kabiri kugira ngo ihatanire kuzamuka mu kiciro cya kabiri.

Akarere ka Gisagara  karimo gukemura ikibazo cy’umuhanda  ari nawo watumaga katagedwa cyane, ubu harimo kubakwa umuhanda uhunza  Gisagara n’Akarere ka Huye bihana imbibi.

Sitade ya Gisagara ubwo yaberagaho umukino wa Mamba na Gihango mu irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2019

Iyi Sitade yubatse inyuma y’inzu y’imikino y’amaboko “Gymnase”

Ikibuga k’ibyatsi cya Sitade ya Gisagara