Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Gisagara, akarere k’amateka ya kiriziya ya mbere yubatswe mu Rwanda

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 18-07-2019 saa 18:37:40
Inyubako ya Kiriziya y'i Save yubatswe mu 1900.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko Kiriziya Gatorika y’i Save, yubatse mu Murenge wa Save, ifite uruhare rukomeye mu gukurura ba mukerarugendo kubera ko ari yo yubatswe bwa mbere mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome avuga ko Kiriziya Gatorika yashinzwe bwa mbere mu Rwanda iri i Save, iherereye mu birometero bigera ku 10 uvuye mu mujyi wa Butare werekeza i Kigali, ikaba yarashinzwe ku itariki 8 Gashyantare 1900, iyoborwa bwa mbere na Padiri Brard abaturage b’i Save bitaga «Terebura».

Rutaburingoga agira ati “Ku itariki ya 2 Gashyantare 1900 ni bwo Abamisiyoneri ba mbere Mgr Hirth ari kumwe na Padiri Brard na Barthélemy ndetse na Furere Anselme bageze mu Rwanda. Icyo gihe bakiriwe na Mpamarugamba, ni umuhungu w’igikomangoma akaba umuhungu wa Yuhi IV Musinga, wari wambaye nk’umwami”.

Akomeza avuga ko kwakirwa na Mpamarugamba mu mwanya w’umwami, byatewe n’uko ari ko abapfumu bari babiraguye banga ko umwami yakwiyereka abo banyamahanga bashoboraga kumutera umwaku. Aba bamisiyoneri bahawe uruhushya rwo kwihitiramo aho batura mu majyepfo y’igihugu nk’uko bari babyifuje, n’uko bahitamo agasozi ka Save.

Umwami yabohereje i Save kubera ko habaga abagabo b’ibihararumbu bagiraga amahane azi ko bazabirukana. Ni ahantu hari harahindutse iciro ry’imigani, aho bagiraga bati “Urarushya nka Save, cyangwa wananiranye nka Save”. Nabo bahisemo Save kubera ko bari baramenye ko Abanyarwanda ari indwanyi nibabahinduka bazahite bigendera banyuze mu Majyepho bambuke i Burundi.

Rutaburingoga kandi avuga ahantu habumbatiye amateka y’u Rwanda bita “Mutwicarabami twa Nyaruteja” ahantu hahuriye abami babiri, uw’u Rwanda, Mutara I Semugeshi n’umwami w’i Burundi, Mutaga Nyamubi bagirana amasezerano yo kudaterana.

Ba mukerarugendo kandi bashobora gusura umugezi w’akanyaru bakareba aho u Rwanda rugabanira n’Igihugu cy’u Burundi ndetse bakagera ku musozi wa Makwaza, ahantu umwami yiciye Umuhinza witwaga Nyaruzi rwa Haramanga. Ndetse n’umusozi wa Mayaga ugeraho ukareba amayaga yose.

Kamari Anaclet atuye i Save, avuga ko ajya abona abazungu baza i Save bagafotora Kiriziya Gatorika yaho agira ati “Mbona ba mukerarugendo b’abazungu baza bagafotora Kiriziya ya Save ariko Abanyarwanda mbona ni mbarwa.”

Akomeza avuga ko yigeze kubona Umunyarwanda afotora kiriziya y’i Save amubaza impamvu ayifotora amubwira ko bimutangaza kubona inzu ihagaze yubatswe mu mwaka wa 1900 kandi ko bimwibutsa byinshi mu bakurambere bagize uruhare mu kubaka iyo kiriziya.

Kamari yatangarije Imvaho Nshya ko na we yahise atekereza ubuzima ba Sekuru babagaho kuko bavuka muri Save n’uburyo babanaga n’abazungu n’uburyo babafataga.

Inyubako ya Kiriziya y’i Save yubatswe mu 1900.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.