Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Gisagara: Abaturage basobanuriwe igihe bashobora kwenga ibitoki

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 08-07-2019 saa 11:01:45
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome (Ifoto Nshimiyimana E)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buributsa abaturage ko mu gihe umuntu ashaka urwagwa rwo kunywa ashobora kwemererwa kwiyengera ibitoki bye akaba yarunywa ariko bugashimangira ko butakwemerera abaturage kwenga urwangwa rwo gupima kuko byabangamira ikerekezo cyo guca inzoga za nyirantare.

Muri rusange nyuma y’aho muri Gisagara hagaragaye uruganda rutunganya urwagwa ndetse hakaba n’abandi mu bikorera bahawe ibyangombwa by’ubuziranenge bibemerera kwenga no gucuruza urwagwa byatumye akarere gasaba ko abaturage bazajya bagurisha ibitoki n’inganda aho kubyenga ngo bashore inzoga cyangwa bazipime nk’uko byahoze.

Gusa mu Nteko y’abaturage b’Umurenge wa Kansi mu kagari ka Munini, yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, abaturage nk’uko bakunze kubibaza bongeye gusaba ko bakwemererwa kwenga inzoga bituma Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome agaragaza igihe umuturage yemerewe kwenga.

Rutaburingoga kandi agaragaza ko uko kwenga gukwiye kuba kutagamije gucuruza kugira ngo bitabangamira gahunda y’ubucuruzi n’ubuziranenge muri rusange .

Yagize ati: ‟Umuntu ufite ibitoki bye, ashaka urwagwa rwo kunywa age abitara abyenge arunywe, ibyo biremewe, ikibazo dufite ni icy’abantu bapima ari na cyo twangaga umuntu kera yarengaga akengesha ibirenge rimwe na rimwe n’urwaye amavunja akengesha amaguru akazajyana mu kabari bagapima. ‟

Gusa avuga ko iki kibazo cyakemuwe n’inganda zenga kuko zo ziba zuzuje ubuziranenge uko zikora bizwi zigatunganya umusaruro bikorerwa ahantu hazwi umuntu akabona uko agenzura isuku, ari yo mpamvu inganda ari zo zibifitiye uburenganzira bwo kwengera utubari ari yo mpamvu agaragaza aho uburenganzira bwo kwenga ku muturage bugarukira.

Ati : ‟Ntabwo buri wese akwiye kwenga ngo apime (kugurisha urwangwa n’abaturage) ashyire abantu banywe kandi ubuziranenge butasuzumwe, ariko niba ibyo wenga aribyo ukoresha mu rugo iwawe, ubyenge ubinywe ntakibazo ariko kujyana mu kabari ugapima kandi udafite n’ipatante nicyo kibujijwe. ‟

Yunzemo ati : ‟Iyo ushaka gucuruzi waka ibyangombwa ugacuruza ariko iyo utari umucuruzi ntukwiye gufata abantu ngo ubahe ibyo wiboneye maze ngo bazayoberwe icyabishe, ntibyumvikanye neza ? ‟

Kuri iki kibazo kandi Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, GC Gasana Emmanuel, avuga ko kuba abaturage bakongera gutekereza kongera kwengera mu ngo zabo ari uguharanira gusubira inyuma kandi bari bamaze gutera imbere.

Yagize ati : ‟Hari abashaka gusubira kuri rwa rwagwa rwa Nyirantare ! Mugeze mu iterambere none murashaka gusubira inyuma ? Ibyo si nko gushaka gusubira muri za nyakatsi ? Ntabwo aribyo.‟

Bamwe mu baturage bemeza ko kubemerera kwiyengera urwangwa ari intambwe nziza kuko hari abavuga ko hari ubwo abaturage biyumvishaga ko ntawakwenga n’urwanga rwo kwinywera ariko bemeza ko gucuruza bakomeza kugurisha n’inganda.

Bitorwa Daniel ati: ‟Turishimye ko batwemereye ko umuntu yakwiyengera akagwa keza iwe akakanywa kuko twebwe twumvaga ko nabyo bibujijwe ariko uyu munsi tumenye uko bimeze tukumva ari ikintu kiza. ‟

Bitorwa kandi avuga ko ibyo ubuyobozi buvuga ari ukuri mbere kwenga mu ngo hari aho byatezaga umwanda abantu bengesha amaguru akavuga ko gucunga isuku byoroshye mu gihe koko bikorerwa mu nganda ariko akemeza ko umuturage nawe ashobora gukenera kwiyengera akagwa akoreshe ibipimo ashaka ariyo mpamvu avuga ko kubemerera kwiyengera ako gukoresha mu rugo ari byiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome (Ifoto Nshimiyimana E)

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.