Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Gisagara : Abanyeshuri barenga 1000 bahawe impapuro z’isuku

Yanditswe na GISUBIZO M. GENTIL

Ku ya 21-11-2021 saa 19:53:27
Bamwe mu bana bahawe impapuro z’isuku

Mu Karere ka Gisagara, habereye igikorwa cyo guha impapuro z’isuku abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri bine biherereye mu Murenge wa Ndora n’ikindi kimwe cyo mu Karere ka Huye. Ni mu isozwa ry’Ubukangurambaga bwiswe “Fight Against Period Poverty Campaign”.

Iki gikorwa cyateguwe na Jeannette Kawera, umunyamakuru wa The New Times akaba yarasangije igitecyekerezo inshuti ze bagafatanya kugishyira mu bikorwa.

Kawera Jeannette watangije igitecyekerezo cyo guha abana b’abakobwa impapuro z’isuku

Abanyeshuri 1275 bagenewe impapuro z’isuku za TAMU bari abo mu bigo bitanu; Abarenga 283 bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Ndora, abarenga 314 bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gisagara, abarenga 173 bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Dahwe rwitiriwe Mutagatifu Joseph, abarenga 278 bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Cyamukuza ndetse n’abarenga 70 bo muri TVET Maraba yo mu Karere ka Huye.

Kawera yishimiye imigendekere y’igikorwa cye, ashimira cyane abamufashije; ati: “Igikorwa cyagenze neza cyane birenze uko nabitekerezaga. Hagiye hazamo inzitizi nyinshi mu mitegurire y’ubu bukangurambaga ariko nejejwe n’uko imvune zose zitabaye iz’ubusa. Ndashimira cyane buri muntu wese wamenye igikorwa cyanjye akanagishyigikira mu buryo ubwo ari bwo bwose. Uruhare rwa buri wese ntirwapfuye ubusa.”

Buri munyeshuri yahawe TAMU Sanitary Pads 3, zikorwa na Inovos.Ltd aho buri paki iba irimo impapuro z’isuku 8; ndetse n’ikigo kigahabwa impano y’izindi 100 zo gushyira ahazwi nka ‘Icyumba cy’Umukobwa’ zikaba zizajya zifashishwa mu gihe umunyeshuri yatungurwa akajya mu mihango ari ku ishuri atiteguye. Impapuro z’isuku zatanzwe zose hamwe ni 3825.

Ibi bigo byose bifite Icyiciro cy’amashuri mato ndetse n’amashuri yisumbuye, hakaba harimo ikigo cy’Ubumenyingiro. By’umwihariko, Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yosefu rwa Dahwe, abana 100 nyuma yo guhabwa impapuro z’isuku za TAMU bakaba barahawe n’izindi zimeswa, zizwi nka ‘Reusable Sanitary Pads’ zikorwa na African Talents Initiative Co.Ltd/Love Center, aho buri mwana yashyikirijwe agakapu karimo 5 n’isabune yo kuzimesa, zikaba zikoreshwa mu gihe cy’amezi 6.

Brian Shema umwe mu bateguye iki gikorwa, usanzwe ari Umushyushyarugamba/MC, yagize ati, “Nta kintu kinezeza nko gutegura igikorwa cyiza nk’iki kikagenda neza. Intego zacu twazigezeho, dushyikiriza impano bashiki bacu. Turashimira abadushyigikiye bose bakitanga mu buryo bwose ngo igikorwa cyacu kigende neza.

MC Brian ashyikiriza abana impapuro z’isuku

Mboneyeho kwibutsa abasore bagenzi banjye ko natwe ibi bitureba; Ubuzima bw’imyororokere bwa bashiki bacu, ntidukwiye kubwihunza na gato, ahubwo dukwiye kubaba hafi kuko usanga ari naryo shingiro ryo kubaho kwa twese. Abakobwa ntimukwiye guterwa ipfunwe no kujya mu mihango kuko ni ubuzima busanzwe kandi tubari hafi nka basaza banyu.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ndora ndetse n’abayobozi b’ibigo bagaragaje ko bishimiye cyane iki gikorwa dore ko cyanateguwe n’umwe mu bavuka mu Karere ka Gisagara. Jean Pierre Cyambari, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora yagize ati, “Twakiriye neza cyane iki gikorwa, twishimiye kubona urubyiruko rurimo abavuka muri Gisagara bibuka barumuna babo na bashiki babo bakabagenera izi mpano, n’inyigisho nziza ku bijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere.”

Abayobozi b’ibigo ndetse n’abanyeshuri bagenewe izi mpapuro z’isuku bose bahuriza ku gushimira cyane abateguye iki gikorwa.

Umwe mu banyeshuri yagize ati, “Ni kenshi nahoraga nsiba ishuri kubera kubura impapuro z’isuku kuko najyaga nkoresha ibitambaro nkumva sinajya ku ishuri ntinya kwiyanduza ngo bagenzi banjye batanseka. Ariko nasobanukiwe ko ntagomba kugira ipfunwe ku buzima bwanjye. Iki gihembwe nzacyiga neza sinzongera gusiba.”

Mbere yo guha abanyeshuri izi mpapuro z’isuku, abahagarariye SAYE/Dukataze basanzwe bigisha ku buzima bw’imyororokere, African Talents Initiative Co.Ltd/Love Center bakora ‘Ibikoresho by’isuku bimeswa’, umwe mu bashinze uruganda rwa TAMU ndetse na Jeannette Kawera wateguye iki gikorwa afatanyije na bagenzi bebabanzaga kwigisha bakanasobanura ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokera ndetse n’uko bakoresha ibyo bikoresho by’isuku.

Kawera ushimira cyane abamufashije muri iki gikorwa, ari abantu ku giti cyabo, inshuti ze n’abavandimwe, uruganda rukora impapuro z’Isuku zizwi nka TAMU, African Talents Initiatives.Co.Ltd/Love Center, SAYE/Dukataze, BTN TV ndetse n’Itangazamakuru muri rusange.

Yasoje asaba ababyeyi kujya baganiriza abana ku bijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere ndetse asaba abana kujya begera ababyeyi babo bakabasobanuza kandi bakumvira inama babagira zirimo kugira isuku cyane no kwirinda ibishuko bya hato na hato bishobora kubaviramo inda zitateganyijwe.

Kawera yabibukije ko badakwiye guterwa ipfunwe no kujya mu mihango kuko ari ubuzima busanzwe ndetse asaba buri wese ufite umutima wo gufasha kujya azirikana abana baturuka mu miryango itishoboye byamushobokera akabafasha kubona ibyo bikoresho.

Umwanditsi:

GISUBIZO M. GENTIL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.