Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Gisagara: Abafite mituweli bagiye gusuzumwa no kuvurwa ‘Hepatite C’

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 06-02-2018 saa 07:26:48
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Gashumba Diane ubwo yibutsaga abatuye mu karere ka Gisagara kwirinda ibitera indwara zitandura (Foto Samuel M)

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Gashumba Diane yatangaje ko abaturage b’Akarere ka Gisagara bafite mituweli bose bagiye gufashwa gusuzumwa no kuvurwa indwara y’umwijima (Hepatite) yo bwoko bwa C, imwe mu ndwara zihenze kuzivuza ariko bikoroha kuyirinda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Gashumba Diane ubwo yibutsaga abatuye mu karere ka Gisagara kwirinda ibitera indwara zitandura (Foto Samuel M)

Yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abatuye ako karere kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri, tariki ya 4 Gashyantare 2018, abaturage baboneraho gukora siporo no kwisuzumisha ku buntu indwara zitandura.

Minisitiri Gashumba yavuze ko mu minsi mike abaturage bo mu karere ka Gisagara bazasuzumwa ku buntu indwara ya Hepatite C, abazasanga bayifite bahabwe imiti.

Ati “Intara y’Amajyepfo ndabona irimo kwesa imihigo cyane, nagira ngo mbasezeranye ko mu minsi ya vuba tuzaza kubapima indwara ya Hepatite C […] abo dusanze barwaye tukabaha imiti, ariko twabaha imiti mukadusezeranya ko mugiye kumenya uko mwitwara.

Igihugu cyacu cyabahaye n’amahirwe yo kwipimisha no kubaha umuti wa Hepatite C. Ubundi uwo muti kugira ngo ukire uwunywa amezi atatu kandi ukishyura amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi 900. Ntidushaka ko mwanywa umuti w’ibihumbi 900 wishyuye mituweli gusa ngo ejo uzasange wongeye kwandura. Nagira ngo tuzagirane imihigo yo gusezerera icyorezo cya Hepatite C muri kano karere ka Gisagara.”

Yabibukije ko indwara ya Hepatite, nk’iyo mu bwoko bwa C, yandurira cyane cyane mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kandi yandura kurenza uko virusi itera Sida yandura, agatonyanga k’amaraso kakwanduza umuntu.

Ati “Ni indwara dukwiye kwirinda dushyizeho umwete; ahandi yandurira ni mu maraso adapimye neza ariko icyo twaragikemuye; igihe dutanga amaraso aba apimye neza, aho nta kibazo gihari kuko igihugu cyacu twabiboneye n’igihembo mpuzamahanga, ahubwo ikibazo gisigaye mu bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi iriya ndwara ni mbi cyane kuko ivamo kanseri y’umwijima ikaguhitana.”

Yakomeje avuga ko nubwo zihenda kwishyura ikiguzi cyo kuzivura ariko kuzirinda byoroshye kuri buri wese.

Ati “Imiti ya Kanseri, iya diyabete, Hepatite, umwijima iraduhenda cyane ariko kubyirinda nta kiguzi bisaba. Ni siporo, gutoza abana banyu kugenda n’amaguru, gukora imirimo yo mu rugo, kunywa amazi. Nta bwo ari abana gusa natwe twese tukanywa amazi menshi, ahagije, tukanirinda inzoga, ibiyobyabwenge, tukanagira isuku.

Ku bitaro byose iyo ufite mituweli, ushobora kwisuzumisha izo ndwara zitandura, rimwe mu mwaka; ku bagabo barengeje imyaka 40 no ku bagore barengeje imyaka 35 y’amavuko kuko ni yo myaka zino ndwara ziba zitangiye kuba nyinshi. Ntimucikanwe n’aya mahirwe igihugu cyanyu cyabahaye; mugire mituweli, mugire isuku, munywe amazi, mwirinde amavuta menshi mu byo muteka, umunyu mwishi, mwirinde inzoga n’ibiyobyabwenge, mukore siporo, ubundi muge kwisuzumisha.”

Minisitiri w’ubuzima Dr. Gashumba Diane yaboneyeho kongera gushima abajyanama b’ubuzima akazi gakomeye bakora ka buri munsi ko kuvura no kugira inama abaturage ku kwirinda indwara zitandukanye, abasaba gukomeza ubukangurambaga muri ako karere no kwitegura ko abaturage bazajya babagana bashaka kwisuzumisha indwara bajya basanga bafite ibikoresho byose, biteguye neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abatuarge Gasengayire Clemance yatangarije Imvaho Nshya ko muri ako karere abamaze kugura amakarita ya mutuweli 2017/2018 bangana na 86.7%, bakaba ku mwanya wa gatandatu ku rwego rw’igihugu no ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.