Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Gisagara: Ababuza urubyiruko kwiga ngo nta mahirwe arimo banenzwe bikomeye

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 26-03-2019 saa 07:08:10
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, n'abandi bayobozi bahemba abana (Ifoto Nshimiyimana E)

Mu Karere ka Gisagara, abayobozi banenze abigira abatware b’amateka babwira abana ko nta mahirwe akiri mu mashuri bigatuma bamwe bata ishuri.

Abiswe abatware bagarutsweho n’umuyobozi muri minisiteri y’uburezi ushinzwe siyansi ndetse n’abandi banyeshuri mu mwanya w’ibitekerezo aho babazwaga impamvu zituma hari abana biga nabi abandi bakava mu ishuri kandi Leta yarakoze byose ngo uburezi bugere kuri buri wese.

Byagarutsweho mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, ahabereye igikorwa cyateguwe na Imbuto Foundation ahanahembewe abakobwa batsinze neza amasomo asoza amashuri abanza, ikiciro rusange ndetse n’ayisumbuye.

Asoza ubuhamya bwe, Kayitare Jacqueline, umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ushinzwe kwandika imiryango nyarwanda, imiryango mvamahanga, ishingiye kumyemerere n’imitwe ya politiki wagaragaje uburyo yize bimugoye kandi mu gihe kigoye yatanze urubuga kuri buri wese bwo kugaragaza icyaba kibuza bamwe kwiga abandi bakiga nabi.

Nyuma yo kugaragaza uburyo yize arera abavandimwe we afasha na sekuru wari ushaje kandi na we akiri mu mashuri yisumbuye ndetse n’ubuyobozi bwariho butamushyigikiye yabajije abitabiriye iki gikorwa impamvu hari abana bitesha amahirwe yo kwiga.

Yagize ati “Ko hari ibibazo bituma abana bava mu ishuri, mwa bana mwe ni iyihe mpamvu ituma uyu munsi abana bananirwa kujya ku ishuri n’uwarigezemo akarivamo? Ni iyihe mpamvu ikomeye mwasaba ko mwafashwa ikarwanywa?

Yunzemo ati “Dufashe kumva impamvu yatuma uyu umunsi ufata ingamba zo kureka kwiga waba umuhungu, waba umukobwa by’umwihariko, mubona biterwa n’iki ? Kandi n’abayobozi biteguye badufasha. ”

Asubiza iki kibazo, Mudahinyuka Sylvain, umukozi muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe siyansi n’ikoranabuhanga, yagize ati “Icyo mbona abantu tujya twigira abatware b’amateka. Ndabisobanura hari igihe umwana ajya ku ishuri agahora abwirwa ko atazabona akazi kandi nta wumenya ejo hazaza uko bizagenda, nkaba nagira ngo nsabe ababyeyi, abayobozi gufasha abana kuko ejo hazaza uhategura nonaha.”

Kuri ibyo yongeraho ubufatanye bw’inzego ndetse n’ubufatanye bw’ababyeyi n’abarera umwana ku ishuri, ati “Akenshi usanga ababyeyi bohereza umwana ku ishuri bakamuterera mwarimu ntagire n’umwanya wo kumukurikirana, iki kibazo n’ubuyobozi bukwiye kukidufasha, kandi hamwe abana bava mu ishuri abaturanyi ntibabone ko uwo mwana uvuye mu ishuri ari ikibazo bakicekekera ntibashishikarize umwana gusubira ku ishuri ntibanatange amakuru. ”

Iki kibazo cyabigira abatware b’amateka bagaca intege urubyiruko zo kwiga kandi cyanagaragajwe na Twizeyimana Christine, umunyeshuri waturutse mu Karere ka Muhanga na we wemeza ko ababyeyi batekereza batyo baca intege abana.

Yagize ati “Ababyeyi dufite abenshi ntabwo bize, ugasanga ntibumva neza ibijyanye n’uburezi, hari n’aho usanga umwana afite imbaraga zo kwiga ariko ababyeyi bakamuca intege kandi ibyo jyewe ndanabibona cyane hari n’umwana watsinze ababyeyi banga kumurihirira kandi badakennye ahubwo bakabwira umwana ngo ni ukujya kujugunya amafaranga ngo akazi karabuze ngo nurangiza uzicara.”

Iyamuremye Regine, umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi ya Imbuto Foundation, avuga ko imyumvire nk’iyi ikwiye kwamaganirwa kure kuko nta shingiro ifite ahubwo ngo ubwinshi bw’abiga nabwo ni amahirwe ku gihugu si impamvu yo kubura akazi.

Yagize ati “Iyo abiga babaye benshi ni amahirwe ku gihugu kuko ubumenyi buba bwinshi n’iterambere rikihuta, kandi iyo myumvire ica intege abagakwiye kuba bagira ibyo bavumbura kandi ingero ni uko abameze neza, abafite imitungo barimo kubaka iki gihugu ari abakorera Leta ndetse cyane cyane urubyiruko ruri mu nzego z’abikorera bafite ibitekerezo bakoze ibintu bitangaje kandi bagenda bahanga bikabatunga. ”

Muri rusange agaragaza ko iyo abantu bize kandi neza bagenda bagira ibitekerezo bihanga imirimo mishya akagaraza ko kuba abize ari benshi bitabuza abantu amahirwe ahubwo biyongera.

Dushimiyimana Doroteya wahembwe kuko yarangije amashuri abanza yaratsinze neza na we asanga kwibwira ko umuntu azabura akazi kuko abize ari benshi ari ukwibeshya kuko ngo ubumenyi bw’umuntu ari bwo bumutunga ngo adahawe n’akazi yakihangira agendeye ku bumenyi afite.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, n’abandi bayobozi bahemba abana (Ifoto Nshimiyimana E)

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.