Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Gikondo yatsinze RDF mu mukino ufungura irushanwa “Kicukiro Youth Patriotism Cup”

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 12-05-2019 saa 19:33:59
Ikipe y'Umurenge wa Gikondo yatangiye neza itsinda RDF batayo 105 mu mukino ufungura irushanwa rya Kicukiro Youth Patriotism Cup (A.Usanase)

Ikipe y’Umurenge wa Gikondo mu mupira w’amaguru yitwaye neza itsinda iy’Ingabo z’igihugu (RDF) batayo ya 105 zikorera mu Karere ka Kicukiro ibitego 2-1 mu mukino ufungura irushanwa “Kicukiro Youth Patriotism Cup 2019”.

Ikipe y’Umurenge wa Gikondo yatangiye neza itsinda RDF batayo 105 mu mukino ufungura irushanwa rya Kicukiro Youth Patriotism Cup (A.Usanase)

Ni mu irushanwa ngarukamwaka ririmo kuba ku nshuro ya 3 ryateguwe n’Inama y’igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro rigamije gukangurira urubyiruko gukunda igihugu no kugikorera ryitabiriwe n’amakipe y’urubyiruko y’Ingabo z’igihugu, Polisi y’igihugu n’Imirenge, amashuri yisumbuye na Kaminuza zibarizwa mu karere ka Kicukiro.

Iri rushanwa rizamara ibyumweru bibiri ryatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne mu gikorwa cyabereye ku kibuga cya Mburabuturo i Gikondo tariki 11 Gicurasi 2019.

Iyi kipe y’Umurenge wa Gikondo yari ifite abafana benshi dore ko yakiniraga imbere y’abaturage, ni yo yafunguye amazamu hakiri kare, igenda inahusha uburyo bwinshi imbere y’izamu.

Ikipe y’Ingabo z’igihugu zikorera muri Kicukiro yagerageje uburyo butari buke ireba uko yakwishyura iki gitego, yaje kubona penaliti, ku ikosa ryari rikorewe umukinnyi wayo mu rubuga rw’amahina maze ihabwa penaliti, yaje kwinjizwa neza na kapiteni wayo, maze amakipe yombi ajya ku ruhuka banganya igitego 1-1.

Ikipe y’Ingabo z’igihugu (RDF) batayo ya 105 ikorera mu Karere ka Kicukiro

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagaragaje umupira mwiza uryoheye ijisho, wiganjemo ishyaka ryinshi ari na ko abatoza bombi bakora impinduka mu kibuga.

Umukino wenda kugana ku musozo, ikipe y’Umurenge wa Gikondo yaje kwinjiza igitego cya kabiri, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu zikorera muri Kicukiro bagerageje gushaka igitego cyo kwishyura biranga, maze umukino urangira ari ibitego 2-1.

Atangiza aya marushanwa ku mugaragaro, Dr. Nyirahabimana Jeanne, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yatangaje ko iyi mikino igira akamaro kanini kuko uretse kuba abantu bakora siporo bakagira ubuzima bwiza aba ari umwanya mwiza wo guhabwa inyigisho zo gukunda igihugu.

Dr. Nyirahabimana Jeanne, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro atangaza iyi mikino

Mu yindi mikino yabaye ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, UTB yatsinze Niboye igitego 1-0, Kigarama itsinda Kaminuza ya MT Kenya ibitego 4-0, Gatenga itsinda Police ibitego 3-0, Nyarugunga itsinda KIM ibitego 3-0. Masaka yatsinze Kanombe kuri peniliti 5-4, nyuma y’uko amakipe yombi arangije iminota isanzwe y’umukino anganya igitego 1-1, Gahanga itsinda Kicukiro kuri penaliti 5-4, mu gihe iminota isanzwe y’umukino amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2.

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.