Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Gicumbi: Mulindi: Abahinzi b’icyayi barishimira iterambere  bamaze kugeraho

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya 02-02-2018 saa 15:17:10
Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe bafite

Abahinzi b’icyayi bakorana n’uruganda rwa Mulindi mu karere ka Gicumbi, barishimira iterambere bamaze kugeraho babikesha kuba bareguriwe imirima y’icyayi.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe bafite

Habimana Fidele, umwe mu bahinzi bakorana n’uru ruganda avuga ko yatangiye gukorana n’uruganda guhera mu 1973, ariko ngo nta byiza n’inyungu yigeze abona  nk’uko byifashe muri iki gihe.

Yagize ati “Icyo gihe cya kera twarakoraga cyane ndetse baduhemba amafaranga cyane ku buryo no kubakamo inzu ntibyashobokaga, ariko ubu nkubwiye ko nubatse inzu nziza itari munsi ya miliyoni  13, kandi n’umuryango nta cyo ubura.

Ku kwezi ndahembwa amafaranga agera ku bihumbi 500, ubu umwana wange arangije kaminuza yigenga murihirira ava mu cyayi.”

Akomeza avuga ko ngo kugira ngo batere imbere byose babikesha imiyoborere myiza, aho umuhinzi w’icyayi na we yahawe ijambo ku gihingwa ke, ndetse akagira ijambo mu gushyiraho igiciro, ibi ngo ni bimwe mu byatumye abana benshi b’abahinzi b’icyayi baragiye mu mashuri ku bwinshi, mu gihe kera ngo bavagamo bakajya kugisoroma.

Nzamurambaho Esperance yagize ati “Uzi ko umwana w’umuhinzi w’icyayi yageraga mu mwaka wa 8 yaba atahawe umwanya cyangwa se ngo yemererwe kujya kwiga ayisumbuye yafataga igitebo n’agafuka akajya gusoroma icyayi, uzabaze ubu aba bagabo ubona bageze mu zabukuru ntibari bananiwe kwiga, ariko imiyoborere mibi yahezaga umwana w’umuhinzi inyuma kuko yamutsikamiraga imuha igiciro k’intica ntikize, yemwe n’uwagisoromaga nta cyo yakuragamo ngo kibe cyamuteza imbere.

Ubu rero byarahindutse umuhinzi w’icyayi yamenye ko no kugira konti muri banki ari iterambre, mbese ni byinshi twavuga kuri ubu ku bijyanye n’iki gihingwa ngengabukungu”.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine, ubwo yari yasuye aba bahinzi, yabasabye gukomeza kunoza ibyo bakora kugira ngo umushoramari bakorana ndetse n’igihugu bakomeze kubagezaho ibyiza.

Yagize ati “Urebye mu myaka yashize ntitwigeze kugira umusaruro mwiza w’icyayi nk’uko bimeze ubu, bivuze ngo abahinzi ni mwe mufite uruhare rukomeye kugira ngo bigerweho, ndasaba ko mwakomeza gushyira umwete mu guhinga icyayi mwongera umusaruro ku bwinshi no mu bwiza, kandi koko kikababera intandaro yo kuba abakire, kandi igihugu cyacu gishyigikiye ko umuhinzi uwari wese atezwa imbere n’umusaruro we.

Ikindi kandi mu gihe mwitegura kwegurirwa uruganda mu myaka 3 iri mbere, ni byiza ko ibyo mwigishwa by’ubuhinzi bw’icyayi no kugitunganya bibabera ishuri rikomeye kandi ntibizapfe ubusa, kuko  benshi mu maze kwiga ubuhinzi bw’icyayi kuva batera ingemwe kugera mu murima”.

Kuri ubu uru ruganda rwa Mulindi rwaravuguruwe ku buryo rwongewemo imashini nshya zitunganya umusaruro, ndetse hongerwa n’ubuso gihingwaho, nko mu misozi n’ahandi.

Umuhinzi w’icyayi mbere yahabwaga amafaranga 112 ku kilo, ariko kuri ubu ageze ku mafaranga 211 ku kilo.

 

Umwanditsi:

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.