Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Gicumbi: Mukamutembe w’imyaka 103 yabwiye urubyiruko ibanga ryo kuramba

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya Oct 14, 2018

Umukecuru ufite imyaka 103 utuye mu Mudugudu wa Maya, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Kageyo yabwiye urubyiruko ko ibanga ryatumye aramba ari indyo yuzuye.

Mukamutembe Dancilla avuga ko yashatse mu 1935 kandi mu buzima bwe atigeze agira ibibazo byo kurwaragurika kuko atigeze akunda imirire itari iya gakondo.

Agira inama urubyiruko yo kwirinda kurya ibinyamuvuta byinshi no kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga, ngo kuko ari bimwe mu bituma basaza nabi.

Uyu mukecuru akomeza avuga ko mu buzima bwe yaranzwe no kwirinda ibisindisha.
Yagize ati: “Mu buzima bwange nkunda kunywa amata buri munsi, iyo mpinduye nywa  igikoma cy’uburo n’ingano rimwe na rimwe n’ikigage ariko kitaraye kabiri byaba byananiranye nkinywera amazi atetse, sinigeze ngira ikibazo cyo kurwaragurika mu buzima kugeza n’ubu ngeze mu za bukuru.”

“Ikibazo mfite ni amaguru nsigaye ndwaye kandi na yo njya kwivuza bikoroha, umuntu akwiye kwiyitaho kandi yagera mu zabukuru igihugu n’abamukomokaho bakamufasha, nk’uko igihugu cyacu ubu cyashyizeho gahunda yo kwita ku basheshe akanguhe”.

Uyu mukecuru avuga ko kuva yavuka atakunze guhindura imirire, kuko yaryaga ibishyimbo, ibijumba, ibihaza, amateke, umutsima w’amasaka n’ingano.

Yagize ati: “Iyo nageragezaga iyindi mirire ya kizungu nahitaga mbyibuha cyane ngahumeka nabi bituma nguma ku mafunguro ya gakondo, kugeza mu myaka 103 buriya ntunzwe n’ibiryo bya gakondo, ntiwambwira kurya ubuto, kandi nakunze no gukoresha ingufu mpinga, ibi byatumye ntanduranya ngo nsabirize ”.

Mukamutembe (ufite inkoni) mu gihe hizihizwaga umunsi mukuru w’abasheshe akanguhe yasobanuye ko indyo yuzuye igira uruhare mu gutuma umuntu aramba (Foto Ngaboyabahizi P)

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Félix, avuga ko uriya mukecuru n’ubwo afite imyaka isaga 100, usanga afite umuhate  wo kwiteza imbere.

Yagize ati: “Muri aka karere kacu koko bigaragara ko bagerageza kwigira, Mukamutembe rero na we ni urugero rw’abakunze kwifata neza mu buzima babwitaho, barya indyo ikwiye ndetse akora kugira ngo yiteze imbere, abageze mu za bukuru na  bo batanga kandi umusanzu wo mu iterambere ry’igihugu, kuko n’uyu mukecuru w’imyaka isaga 100, aza mu nama agatanga ibitekerezo”.