Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Gicumbi: Minisitiri Busingye yaburiye abakoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 30-10-2018 saa 06:58:42
Minisitiri Busingye Johnston yabwiye Abanyagicumbi ko ibihano bikarishye bitegereje abakoresha ibiyobyabwenge (foto Ngaboyabahizi P)

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yabwiye abatuye mu Karere ka Gicumbi ko hafashwe ingamba zikarishye zigamije guca ibiyobyabwenge.

Ubwo yaganiraga n’abaturage ba Gicumbi, Umurenge wa Rutare mu kagari ka Nkoto yashimangiye ko ibiyobyabwenge bisenya, ari yo mpamvu hafashwe ingamba zikaze.

Yagize ati: “Ufashwe atunda akoresha ibiyobyabwenge, yaba muto yaba mukuru, ubu hafashwe ingamba zikaze, iyo amaze gushyikirizwa inkiko iyo atsinzwe, nyuma y’ibimenyetso bigaragara yaba afite imyaka 25, 35, igihano ni ugufungwa burundu, ubu rero ndabasaba guhitamo kubireka burundu cyangwa se gufungwa burundu”.

Kirehe: Abakoresha ibiyobyabwenge babwiwe ko burundu ibategereje

Minisitiri Busingye kandi yongeye kwibutsa ko amategeko y’u Rwanda adashobora kwihanganira ihohoterwa iryo ari ryo ryose bityo asaba abaturage kwitandukanya n’ibishobora kurikurura byose, babana mu mahoro.

Nyuma y’izi nama, bamwe mu baturage babwiye Imvaho Nshya ko buri gihe babwirwa kureka ibiyobyabwenge, no kwitandukanya na byo ndetse basaba abakiri mu nzira zo kubikoresha kubireka kuko bategerejwe n’ibihano bikarishye.

Habumugisha Venant ni umwe mu baturage bo mu Murenge wa Rutare, na we yemeza ko nta kiza cyo kunywa ibiyobyabwenge.

Yagize ati : « Ahari ibiyobyabwenge ntabwo batera imbere kuko babibyukiramo babinywa ntibakore kuko baba babuze ubwenge, ababikoresha barafungwa bagaruka nyuma y’imyaka runaka bagasanga barahombye mbese ubukene bwarabinjiriye.

Kuba Leta yarashyizeho ingamba zikarishye mu guca ibiyobyabwenge, ababikoresha ndabasaba kubireka kuko ibihano bikaze mbona ari byo bisigaye bishyirwa mu bikorwa  kandi nta byiza byo kubikoresha nge nigeze mbona, kuko hari n’abo biviramo kurwara mu mutwe burundu.»

Ku musozi wa Murehe ni ho Minisitiri w’Ubutabera, ari kumwe n’inzego zitandukanye zishamikiye kuri iyi Minisiteri n’abafatanyabikorwa bayo, bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda ahatewe ibiti bigera ku bihumbi 30 ku buso bwa ha 12,5.

Minisitiri Busingye Johnston yabwiye Abanyagicumbi ko ibihano bikarishye bitegereje abakoresha ibiyobyabwenge (foto Ngaboyabahizi P)

Abaturage bakaba basabwe kubifata neza no kurwanya isuri, mu mirima yabo kugira ngo idakomeza gutwara ubutaka, bibutswa kandi ko gufata neza igiti ari ukubungabunga iterambere ryabo n’igihugu muri rusange.

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.