Gicumbi: Miliyari 32 mu kurwanya isuri mu cyayi cya Mulindi

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya 26-03-2018 saa 07:06:51
Mu bihe by'imvura iyi misozi ikikije ikibaya cya Mulindi gihinzemo icyayi imanuriramo ibitaka bizanwa n'isuri, bikaba bigiye kurwanywa kugira ngo iki kibazo gihagarare (Foto Ngaboyabahizi P)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buratangaza ko harimo gutegurwa umushinga mugari wo kurwanya isuri yangiza imirima y’icyayi mu gishanga cya Mulindi, uzatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 32.

Mu bihe by’imvura iyi misozi ikikije ikibaya cya Mulindi gihinzemo icyayi imanuriramo ibitaka bizanwa n’isuri, bikaba bigiye kurwanywa kugira ngo iki kibazo gihagarare (Foto Ngaboyabahizi P)

Ni umushinga witezweho gukemura mu buryo burambye ikibazo k’isuri yangiza icyayi gihinze muri iki kibaya, ukaba uzibanda ku bikorwa byo gutera ibiti no gufata amazi aturuka ku misozi ikikije iki kibaya, gutuza abantu neza bakava mu manegeka, gutunganya ibishanga biteyemo icyayi, ndetse no kongera ubuso buteyeho icyayi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal, yagize ati: “Ibiza byibasira icyayi cyane muri kiriya kibaya cya Mulindi, kubera ko imvura igwa igasiba imiferege, ingamba rero zihuse ku bufatanye n’abahinzi ni ugusibura imiferege, kurwanya isuri no gufata amazi ku misozi ikikije ikibaya cya Mulindi.

Kugeza ubu ikigo FONERWA cyadufashije gukora umushinga uzakemura ikibazo mu buryo burambye, uzatwara miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya  rero akaba azakoreshwa mu gutera ibiti, gutuza abantu neza bakava mu manegeka, gutunganya ibishanga biteyemo icyayi, ndetse no kongera ubuso buteyeho icyayi, bikaba biteganyijwe ko uyu mushinga uzatangira imirimo yawo muri Nyakanga 2019, kuko uyu mushinga wabonye inkunga”.

Abakora ubuhinzi bw’icyayi mu kibaya Cya Mulindi, bavuga ko isuri ituruka ku misozi ikikije iki kibaya ikunze kubatera igihombo gikomeye, kuko iza igataba imirima yabo y’icyayi, bakaba bategereje ko ubuyobozi bwagira icyo bukora kuri iki kibazo kibangamiye ibikorwa byabo.

Nzabandora James, umwe mu bahinzi b’icyayi mu kibaya cya Mulindi, yagize ati “Kubera isuri ituruka mu misozi ikikije iki gishanga, iraza neza igatwikira iyi mirima y’icyayi ku buryo hari n’aho rwose usanga ibyayi bitwikiriwe n’ibyondo, ubu byaratuyobeye, tubonye rero inkunga twakongera tukabona umusaruro, ariko nibura uwaduha uburyo bwo kurwanya biriya biza ubuziraherezo, kuko kuri twebwe nta muti urambye dufite”.

Imibare igaragazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, yerekana ko kuri hegitari 1 874 Koperative COOPTHE Mulindi na COOTVM zikoreraho ubuhinzi bw’icyayi, ngo hari hegitari  zigera kuri 200 zitagikoreshwa kubera ibi biza, mu gihe hegitari zigera kuri 87 zangijwe n’imvura yaguye mu mwaka wa 2017. Abahinzi b’icyayi bakaba bavuga ko ngo uyu mushinga uramutse ushyizwe mu bikorwa umusaruro w’icyayi wakwiyongera.

 

 

Umwanditsi:

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.