Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Gicumbi: Meya yasabye abaturage guhanga ibikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 24-06-2019 saa 08:00:39
Imyambaro bakora irimo imipira yo kwifubika n’ibindi (Foto Kayitare J.P)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burasaba abaturage kwita ku bikorerwa mu Rwanda kandi bakabiteza imbere. Mu bitabiriye imurikabikorwa ry’iminsi itatu harimo n’abafite ubumuga bo bavuga batazigera bicara ubusa.

Bavuga kandi ko gusabiriza atari ibintu byiza kandi bakishimira ko bahuguriwe kwihangira imirimo kandi bakaba barashoboye kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yashishikarije abaturage kurushaho guhanga ibikorerwa mu Rwanda kuko bikunzwe. Yavuze ko abafite ubumuga kuba barashoboye kwishyira hamwe ko byagombye kubera abandi urugero.

Yagize ati: “Mukomeze mukore mwiteze imbere kandi aho muzagira ikibazo twiteguye kubashyigikira. Kuba mwarashoboye kwishyira hamwe ni ibintu bikwiye kubera abandi urugero”.

Nyiranshimiyimana Agnes uhagarariye ikipe ya Gicumbi Sit Ball ndetse akaba yitabiriye imurikabikorwa, yavuze ko we na bagenzi be bahawe amahugurwa mu kigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara.

Avuga kandi ko ubumenyi yahakuye bwamufashije kurihira abana kandi akikemurira bimwe mu bibazo byo mu rugo iwe atiriwe asabiriza mu baturanyi.

Ati: “Mu ikipe y’abafite ubumuga tumaze imyaka itatu dutangiye kuboha imipira, amasakoshi, ibitambaro byo mu nzu, imyambaro yo kwifubika, kandi byaduteje imbere. Ubu dutunzwe n’ibyo kuko ntidukina umupira gusa ahubwo dukora n’ibindi biduha imibereho harimo n’ubukorikori”.

Nyirimanzi Philbert utoza ikipe y’abafite ubumuga mu karere ka Gicumbi ashimangira ko we na bagenzi be bamaze kwiteza imbere babikesheje kuboha kandi ko bibinjiriza amafaranga.

Yasabye abaturage gukoresha buri rugingo bafite, aho kujya gusabiriza mu isoko no mu muhanda kuko hari abakibikora.

Nubwo bashima ibyo bagezeho, bavuga ko bagifite imbogamizi zituruka ku kubura amikoro ahagije yo kurangura ubudodo bwinshi, kugura imashini iyo zishaje n’ibindi.

Imurikabikorwa mu karere ka Gicumbi ribaye ku nshuro ya Gatandatu, biteganyijwe ko rizamara iminsi itatu ryerekanirwamo imitangire ya serivisi zitandukanye mu buvuzi kandi n’abarijemo bagashobora kwipimisha indwara.

Imyambaro bakora irimo imipira yo kwifubika n’ibindi (Foto Kayitare J.P)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

One Comment on “Gicumbi: Meya yasabye abaturage guhanga ibikorerwa mu Rwanda”

  1. Imurika gurisha niryiza rituma ba rwiyemezamirimo bamenya aho bahagaze ku isoko ndetse no guhanga udushya bibaye byiza ryajya riba nka kabiri mu mwaka nuko covid 19 yabizambije ariko nicogora abatanyabikorwa baritegure bazongere mo ibindi bituma abantu batibagirana binafungura abantu iyo bashobora kwerekana ibyo bakora no kubisobanura .

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.