17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Gicumbi: Ikawa iri mu bigabanya imyuka ihumanya ikirere

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 13-06-2021 saa 22:18:34
Aha ni mu Murenge wa Bwisige, kuri site ya Gihuke ahahinze kawa yo mu bwoko bwa RAB C15 (Foto Nyiraneza J.)

Ikawa yo mu bwoko bwa RAB C15 yahinzwe mu Mudugudu wa Rutoma mu Murege wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi iri muri bimwe mu bimera n’ibihingwa bifite akamaro ko kugabanya imyuka yangiza kirere, kandi ahahinzwe iyo kawa ni ku musozi uhanamye aho abahinzi ntacyo bahezaga ariko bakaba bafite ikizere ko kawa izabaha umusaruro mwiza kandi uwo musozi ukaba ubungabunzwe.

Iyo kawa itewe ku buso bwa Hegitari 40, yitezweho gufata ubutaka kandi ikazanagira uruhare rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, cyane ko mbere yo gutunganya uwo musozi ugaterwaho kawa, ugacibwaho imiringoti, isuri yari yarawibasiye bikanaba ngombwa ko abaturage bahimurwa bakajya gutura ahandi.

Uwingabire Marie Therese umwe mu bafite kawa kuri uwo musozi iye ikaba iri kuri Hegitari 1,5 yatangarije Imvaho Nshya ko mu ntangiriro batumvaga ukuntu bahuza ubutaka ngo buhingweho kawa.

Yagize ati: “Ngituye kuri uyu musozi narahingaga singire icyo nsarura, ariko aho umushinga Green Gicumbi udusobanuriye uko twahinga kawa yo mu bwoko bwa RAB C15, nahise mbona itandukaniro kuko kugeza ubu uko ndeba kawa imeze mu mezi 7 gusa bimpa ikizere cy’umusaruro mwiza nzabona nanjye nkagemura kawa ku ruganda ndetse kuba iyi kawa igabanya imyuka ihumanya ikirere nzaba ntanze umusanzu mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Yongeyeho ko kuba ubwo bwoko bwa kawa bwerera imyaka ibiri n’igice bimuha ikizere cyo kubona amafaranga aturuka kuri ubwo buhinzi.

Gaparaya Prosper, umukozi ushinzwe ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe mu mushinga Green Gicumbi, mu Murenge wa Bwisige mu Kagari ka Gihoke aho umushinga Green Gicumbi watangije ubuhinzi bwa kawa mu kugaragriza abahatuye ko ubwo buhinzi bushoboka nubwo bwari bwaragiye bubangamirwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati: “Ubundi ikawa iri mu bihingwa twita ko bibangamirwa n’imihindagurikire y’ibihe kandi inyigo yakozwe yagaragaje ko igihingwa cya ikawa bakurikije inyigo zagiye zikorwa n’izakozwe n’umushinga nyuma basanze igihingwa cya kawa kigenda gicika kandi ubutaka buri aha buberanye n’igihingwa cya kawa ni yo mpamvu twagerageje gushaka tekinoloji zose zishoboka ngo twongere tugarure icyi gihingwa aho gishobora kuba cyakwera.

Hano twatangiranye na Hegitari 40 ngo dusobanurire abahinzi, tubereke uburyio bwiza dushobora gukoresha ngo tubungabunge iki gihingwa cyongere kizanire amadovize cyangwa amafaranga abahinzi ba kawa.”

Yavuze ko ubu bwoko bwa RAB C15 bujyanye n’ubutaka bwaho kandi ko izafasha no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ati: “Kawa ubusanzwe ifite akamaro gatandukanye harimo ko izanira inyungu umuhinzi, icya 2 kuri twebwe nk’u mushinga ubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirereni ni kimwe mu bihingwa bishobora gufata imyuka ihumanya ikirere ikayifata ikongera ikayisubiza mu butaka, icyo gihe ntiba ikibasha guhumanya ikirere tuba dushobora kugabanya iyo myuka yo mu kirere.”

Icya gatatu aha hantu hari ubutaka buberanye n’ubuhinzi ariko bwari bwararumbye kubera isuri. Twagerageje gushyiramo ibikorwa remezo nk’imirwanyasuri,imyobo ifata amazi ku buryo byagabanyije amazi yagendaga akangiza kino gishanga nacyo gifite aho kigenda kigahurira n’Umuvumba, abantu barabimuye kubera isuri yari iri ahangaha.

Kabaharira Jean agronome wa site umutekinisiye ufasha mu bijyanye n’imihingire ya kawa yemeza ko mbere hari ahantu habi cyane.

Mu murenge wa Bwisige abaturage barashimira Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku bw’uyu mushinga wa Green Gicumbi ubafasha mu buhinzi bw’ikawa buri kuri ha40

Umuyobozi w’Akarere abajijwe icyo Akarere kiteze ku mushinga wa Green Gicumbi, yasubije ko ari ukuzabona Gicumbi y’icyatsi ku misozi yayo n’abaturage bazamuye iterambere ry’imibereho myiza.

Kuri uyu wa 10/06/2021 Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix, yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru b’Ibitangazamakuru byo mu Rwanda ku mpinduka z’ibikorwa bikorwa ku bufatanye bw’Umushinga wa Green Gicumbi.

Uyu mushinga ugamije gukora ibikorwa bizafasha mu rugamba rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe by’umwihariko imihindagurikire y’ikirere

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.