Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Gicumbi: Hasuwe ingoro ndangamurage ya Mulindi, habaho no gusangira

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 31-07-2019 saa 10:49:22
Ni igikorwa kitabiriwe n'abagize inzego zinyuranye, zirimo Ingabo z'Igihugu

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye abaturage bari bateraniye ku Mulindi mu karere ka Gicumbi ko gusangira no gusabana ari indangagaciro ikomeye mu muco nyarwanda, bityo ko bikwiye gusigasirwa.

Ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga ukwezi ko kwibohora hanatangizwa icyumweru cy’umuganura, mu birori byabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru kiri ku Mulindi mu karere ka Gicumbi.

Ibirori byasojwe n’umuhango wo gusura ingoro y’amateka ya Mulindi igizwe n’ibintu byinshi birimo n’indake uwari uyoboye Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, Perezida Paul Kagame, yapangiragamo urugamba rwagejeje Inkotanyi ku ntsinzi.

Gatabazi JMV yasobanuye amateka yo ku Mulindi, avuga ko ari ho u Rwanda rwiza ruriho ubu rukomoka, ko Mulindi yabaye intango yarwo ndetse n’imigambi yahafatiwe ikaba ari yo ikomeje kuyobora ikerekezo cy’u Rwanda rwiza.

Umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda, Amb. Masozera Robert, yatangarije abari aho ko basuzumye bagasanga inzu ndangamurage ya Mulindi ari yo izaba iri mu zisurwa cyane kurusha izindi mu Rwanda kubera amateka y’umwihariko ibitse. Akaba asaba abayituriye kuyisigasira.

ABATURAGE BISHIMIYE GUSANGIRA

Abaturage bishimiye iri sangira, bavuga ko gusangira mu muryango nyarwanda usanga bigenda bicika bakerekana ko nko ku munsi w’umuganura wasanga hari abikorera ibyo bejeje bagashyira ababyeyi babo bagasangira ibyo bejeje.

Kabacenga Claudine w’imyaka 83, yagize ati “Kera umuntu yezaga imyaka akajya iwabo akagenda yikoreye ibyo yejeje, akajya kubaganuza, akajyana inzoga n’ibindi wahagera na bo bagatumira inshuti n’abavandimwe mugasangira mukanezerwa, ukabona ni byiza ntako bisa, byari byiza pe!”

Ibi bishimangirwa kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, ashimangira ko kera abana bahingaga bamara kweza bakikorera ibyo bejeje bagashyira ababyeyi babo ntihaburemo n’intango y’ikigage cyangwa urwagwa. Ngo iyo bageragayo ababyeyi babo batumiraga inshuti n’imiryango bagasangira.

Ku rundi ruhande, Guverineri Gatabazi avuga ko nta kigwari cyagombye gusoma ku ntango y’intore ariko agasobanura ko ibigwari ari bamwe bagitunda n’abakinywa kanyanga.

Ati “Nta kigwari cyasomaga kuri iyo ntango cyaraziraga, no kuri uyu munsi twasangiriye hamwe twizihiza umuganura, nta kigwari dushaka kidusomera ku ntango y’intore. Ikigwari ubwo ni bamwe bajya muri za kanyanga, abanywa ibiyobyabwenge, n’abandi.”

Umunsi w’umuganura mu gihugu uzizihizwa ku wa Gatanu tariki 2 Kanama 2019, ariko ukomeze aho abaturage bose bazajya basangirira hamwe ku byo bejeje, bagahurira hamwe mu midugudu n’ahandi mu ngo.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abagize inzego zinyuranye, zirimo Ingabo z’Igihugu

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.