Gicumbi: Guverineri yasabye ko ibicuruzwa byegerejwe abaturage bibahendukira

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 22-01-2021 saa 22:10:38
Hasuwe ububiko bw'ibicuruzwa byegerejwe abaturage (Foto Gicumbi)

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye ko ahashyizwe ibicuruzwa ku baturage baturiye umupaka babihabwa ku giciro kiza kibahendukiye.

Guverineri yabigarutseho ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mutarama 2021, aho yasuye ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Gicumbi.

Yasuye umupaka n’ububiko bw’ibicuruzwa byegerejwe abaturage batuye mu mirenge yo ku mupaka asanga ibicuruzwa bihari kandi bihagije abasaba gukomeza gufasha abaturage babagurisha ku giciro cyo hasi.

Yagize ati: “Ibicuruzwa birahari kandi bihagije, mukomeze gufasha abaturage mubagurisha ku giciro cyo hasi.”

Muri ako Karere ka Gicumbi, Guverineri Gatabazi yahasuye kandi ibigo by’amashuri bitandukanye, aho yashishikarije abanyeshuri gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugira isuku no gukunda ishuri.

Guverineri Gatabazi yashimye aho imirimo y’inyubako z’amashuri y’imyuga zigeze (Foto Gicumbi)

Mu murenge wa Cyumba hasuwe Urwunge rw’amashuri rwa Rukizi basanga amasomo agenda neza, Guverineri abasaba kurushaho gukunda ishuri no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza.

Ati: “Murusheho gukunda ishuri kandi mukumire ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mwubahiriza amabwiriza arimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ndetse no kwambara agapfukamunwa neza.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru , Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye amwe mu mashuri asanga amasomo agenda neza abibutsa gukomeza kwirinda Covid-19 (Foto Gicumbi)

Uruzinduko rwakomereje mu Mirenge ya Cyumba na Mukarange hasurwa ahantu harimo kubakwa Amashuri y’Imyuga (TVETs), Guverineri Gatabazi abashimira aho bagejeje imirimo yo kuyubaka kuko Cyumba basanze imirimo igeze kuri 79.9% naho Mukarange ikaba igeze kuri 77%.

Mu gusoza uruzinduko rwe rw’akazi yanasuye ivuriro ry’ingoboka rya Gatuna.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.