Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 15-10-2021 saa 21:48:00
Gicumbi FC ubwo yashyikirizwaga igikombe cya shampiyona cy'icyiciro cya kabiri

Gicumbi FC 2-2 Etoile de l’Est (14-13)

Ikipe ya Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro  cya kabiri  itsinze  ikipe ya Etoile de l’Est FC kuri penaliti 14 kuri 13 nyuma yo kunganya igitego 2-2.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 15 Ukwakira 2021 ubera kuri Sitade Amahoro i Remera.

Iyi kipe ya Gicumbi FC ndetse na Etoile de l’Est FC zikaba zarabonye itike yo kuzakina  shampiyona y’icyiciro cya  mbere muri uyu mwaka wa 2021-2022 izatangira taliki 30 Ukwakira 2021.

Gicumbi FC yaherukaga mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya 2019-2020 naho Etoile de l’Est FC ibarizwa mu Karere ka Ngoma  akaba ari inshuro  ya mbere igeze mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka 24.

Ikipe ya Gicumbi FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Heroes FC mu gihe Etoile de l’Est FC yasezereye Amagaju FC.

Ikipe ya Heroes FC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Amagaju FC kuri penaliti 5 kuri 4 nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.