Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Gicumbi FC ifite ikizere cyo kuguma mu kiciro cya mbere

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 23-04-2019 saa 17:32:31
Gicumbi FC yatangiye shampiyona nabi mu gihe habura imikino 7 hari ikizere ko izaguma mu kiciro cya mbere

Rayon Sports 1-0 APR FC
Musanze FC 2-1 Kirehe FC
Police FC 2-0 Etincelles FC
Sunrise FC 2-1 AS Muhanga
Bugesera FC 1-1 AS Kigali
Gicumbi FC 1-0 Kiyovu
Espoir FC 0-1 Mukura VS
Amagaju FC 0-1 Marines FC

Abakinnyi, abatoza, abakunzi n’abayobozi b’ikipe ya Gicumbi FC baravuga ko uyu mwaka bafite ikizere cyo kuguma mu kiciro cya mbere nyuma yo gushyiraho komite nshya.

Iyi komite yashyizweho tariki 14 Mata 2019 mu nama y’inteko rusange y’iyi kipe. Nyuma yo kujyaho Gicumbi FC yatsinze Kiyovu igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 23 wabaye tariki 21 Mata 2019 binatuma ishyiramo intera y’amanota atandatu ari hagati yayo na Kirehe FC iyikurikiye ishobora kumanuka mu gihe yaba ititwaye neza.

Banamwana Camarade, umutoza wa Gicumbi FC avuga ko komite yababaye hafi cyane nyuma yo gutorwa inahindura ibintu harimo no kubaha imyenda mishya bakinanye umukino wa Kiyovu.

Ati: “Komite nshya twayihaye impano ku mukino wa Kiyovu, ni komite yazanye ibikorwa mu minsi mike bamaze. Basuye abakinnyi inshuro 5 mu minsi 7 ni ikintu gikomeye. Iyi komite yaduhaye imyenda mishya nk’abakinnyi n’abatoza.’’

Uyu mutoza anavuga ko imikino yose bazakirira mu rugo bazaharanira kwitwaramo neza ariko bakanabasha kwitsindira Kirehe FC mu mukino w’umunsi wa 24 uzabera i Nyakarambi tariki 26 Mata 2019.

Ati: “Kirehe FC turayirusha amanota atandatu, ninjya iwabo nkayitsinda araba abaye 9 nyisige. Amagaju FC ya nyuma yo siniriwe nyavuga. Sindeba iziri inyuma ahubwo ndanareba iziri imbere. Etincelles FC na Bugesera zirandusha inota rimwe ubwo rero umutima wange uri ku makipe andi imbere ngomba gufata nkanazisiga mu manota.”

Perezida wa Gicumbi FC, Urayeneza John ahamya ko ubu ikipe ye nta bibazo ifite by’amikoro anasanga bafite ikizere cyo kuguma mu kiciro cya mbere kiri ku kigero cya 80%.

Ati: “Ku mukino wa Kiyovu, Sitade yari yuzuye. Ni ibintu bitari biherutse, ndizera ko tugiye kongera imbaraga kurushaho, nzi ko imirenge yose tuzayijyamo. Ikibazo cy’amikoro nkuko nanabivuze mbere si cyo gikuru, ikigoye ni ukumenya ngo ahari yo akoreshwa neza. Icyo tumaze kugeraho ku ikubitiro ni ukuba twarabonye umufatanyabikorwa uduha imyambaro, turi kuganira kugira ngo ubutaha azage aduha ibirenze ibyo ngibyo. N’abandi turabafite, barimo n’abo Guverineri arimo kudushakira ku buryo ikizere cyo kuguma mu kiciro cya mbere kiri hejuru ya 80%.’’

Gicumbi FC isigaje kwakira AS Kigali, APR FC, AS Muhanga. Izanerekeza ku kibuga cya Kirehe FC, Marines FC, Etincelles FC na Mukura.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 23, APR FC irayoboye n’amanota 54 igakurikirwa na Rayon Sports n’amanota 51 na Mukura ku mwanya wa 3 n’amanota 48. Amagaju FC ni iya nyuma (16) n’amanota 15, Kirehe FC ni iya 15 n’amanota 17 naho Gicumbi FC ni iya 14 n’amanota 23.

Gicumbi FC yatangiye shampiyona nabi mu gihe habura imikino 7 hari ikizere ko izaguma mu kiciro cya mbere

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.