Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Gicumbi: Akarere kiyemeje kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Apr 14, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru buvuga ko bwafashe ingamba mu rwego rwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu baturage.

Izo ngamba zikaba zigira uruhare mu igabanuka ry’umubare w’ibyo byaha n’ibindi bifitanye isano na Jenoside kimwe n’uw’abigaragaragamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal avuga ko hafashwe ingamba zikomeye zifasha abaturage kwitandukanya n’abapfobya Jenoside

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yagiranye n’Imvaho Nshya, avuga ko hagendewe ku kureba uko imyaka igenda itambuka ndetse n’uko byagiye bikurikiranwa n’ubuyobozi, ibibazo bigendanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo bigenda bigabanuka muri ako karere.

Nk’uko Mudaheranwa abisobanura, avuga ko mu cyumweru k’icyunamo, mu karere ka Gicumbi hagaragaye ibyaha 2 bifitanye isano n’ingangabitekerezo ya Jenoside.

Agira ati: Mu karere ka Gicumbi, umubare w’ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside uragenda ugabanuka ugereranyije no mu bihe bishize. Muri iki cyumweru k’icyunamo dusoza ubwo twibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu karere ka Gicumbi hagaragaye ibikorwa bibiri bifitanye isano n’ingangabitekerezo ya Jenoside, ntiturabyemeza neza biracyari mu iperereza rya Polisi dutegereje kumva icyo byari bigamije n’ikizavamo, gusa twebwe nta cyo dusuzugura na kimwe iyo twumvise amagambo atari meza tubigaragariza ababishinzwe bakabikurikirana”.

Mudaheranwa avuga ko ibyo bikorwa byari bishamikiye ku makimbirane yabaye hagati ya bamwe mu baturage batuye ako karere bigeze no mu gihe k’icyunamo babwirana amagambo atari meza ashobora gufatwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mudaheranwa asobanura ko iryo gabanuka ry’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside rishobora kuba ryaratewe n’ingamba zashyizweho n’ubuyobozi zirimo ubukangurambaga bwakozwe n’Akarere ka Gicumbi ku baturage bako haba mbere y’icyunamo no mu cyunamo kandi bakagaragarizwa ibibi bya Jenoside n’iby’ingengabitekerezo yayo.

Akomeza avuga ko urubyiruko rwakanguriwe kwitabira ibiganiro kandi bikaba byaratumye imyumvire ya bamwe ihinduka, ikindi ni ukuba buri mwaka muri ako karere ka Gicumbi ibiganiro bya ‘Ndi Umunyarwanda’ byaragizwe umuhigo kandi abaturage bakabyitabira, bigenda bibafasha mu kugera ku ntego y’ubumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi asaba abaturage guharanira kubana neza, bakarushaho gusobanukirwa n’amateka igihugu cyanyuzemo ndetse n’ingaruka yagize mu kugisenya, baharanira gukumira abapfobya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside igamije kongera kugisenya.

Asaba kandi ababyeyi gushyira imbaraga mu miryango baha uburere bwiza abana babo kuko iyo bidakozwe neza ari ho abana usanga bangirikira mu guhabwa amateka agoretse.