Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Giancarlo ni we wegukanye “Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019”

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 11-03-2019 saa 08:41:57
Giancarlo Davite (ufite igikombe) n'uwo bari bafatanyije, Yan Demeester bishimira kwegukana Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019

Giancarlo Davite ukomoka mu Bubiligi ni we wegukanye isiganwa ry’imodoka, “Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019” ryabereye mu Karere ka Rulindo tariki 09 Werurwe 2019 akaba yari afatanyije na Yan Demeester ukina nk’umunyarwanda.

Iri siganwa ryabanjirije andi masiganwa y’imodoka yo muri uyu mwaka wa 2019 ryari ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku modoka mu Rwanda “RAC” ku nkunga ya Entreprise Urwibuto-Nyirangarama. Mu makipe 12 yitabiriye, 6 gusa ni yo yabashije gusoza.

Abasiganwaga birutse intera ingana n’ibilometero 88 banyura mu mihanda y’igitaka ariyo Shyorongi-Nyange na Tare banyuramo inshuro ebyiri, bagafata Nyange-Shyorongi inshuro ebyiri ndetse banazenguruka Tare inshuro eshatu.

Giancarlo Davite yaje kwegukana iri siganwa nyuma y’uko yitwaye yakoresheje isaha imwe iminota 11 n’amasegonda 48, yakurikiwe na Roshanali Mohamed ukomoka i Burundi bakaba barakoresheje isaha imwe, iminota 18 n’amasegonda 2.

MIitralos Elefterrios wari ufatanyije na Paganin Paolo yaje ku mwanya wa 3 (1h21’20”) haza Jean Jean Giesen na Yannick Dewalque (1h25’41”), Din Imtiaz na Scoot Cook (1h34’08”) naho Semana Furaha na Kubwimana Emmanuel baba aba 6 (1h37’37”).

Giancarlo Davite yatangaje ko yishimiye kuba yabashije kwitabira akabona insinzi. Avuga ko yishimiye uko iri siganwa ryateguwe ndetse ko byari iby’agaciro kubona abantu baza kubashyigikira ku mihanda banyuzemo.

Mugwaneza Delphine wari uhagarariye Entreprise Urwibutso-Nyirangarama, avuga ko ari amateka kuba iri siganwa ryageze ku musozi wa Tare. Yemeza ko ryasusurukije abaturage kandi ko habayeho gukabya inzozi za bamwe cyane cyane kuri Sina Gerard kuko nawe mu buzima bwe yifuje gutwara imodoka.

Rutabingwa Fernand wari ukuriye iri siganwa utangaza ko ryagenze neza, avuga ko ryari rigoye cyane ryasabaga tekinike kurusha kwiruka cyane bitewe n’uko ryarimo imihanda mibi, bityo bikaba byasabaga abakinnyi kumva amabwiriza bahabwa n’abo bafatanya.

Imodoka zitabashije gusoza iri siganwa zigera kuri 6 zose ni iz’ Abanyarwanda zirimo iya Gakwaya Claude na Mugabo Claude, Uwimana Jules na Bukuru Hassan, Kayitankore Lionel na Mujiji Kevin, Mayaka Felekeni Amigo na Abdalah Salim, Fergadiotis G. Tassos na Gatsinzi Jonathan ndetse na Yoto Fabrice na Kabagire Peter.

Nyuma y’iri siganwa biteganyijwe ko rizakurikirwa n’isiganwa rizabera mu Karere ka Huye “Huye Rally” muri Kamena 2019.

Giancarlo Davite (ufite igikombe) n’uwo bari bafatanyije, Yan Demeester bishimira kwegukana Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.