Gereza ya Ngoma na yo yakuwe mu kato k’indwara y’iseru

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 26-02-2019 saa 08:04:46
Gereza ya Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba, yakuwe mu kato

Gereza ya Ngoma yakuwe mu kato yari imazemo iminsi ku mpamvu y’indwara y’iseru yari yayigaragayemo mu gihe gishize.

Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kemeje ko iyo ndwara nta yikirimo.

Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa RCS, SP Sengabo Hillary, ikurwa mu kato nyuma y’ikurwa mu kato rya Gereza ya Nyarugenge na Muhanga, na zo zari zagashyizwemo kubera ikibazo k’iseru.

Ati “Kuri ubu Gereza ya Ngoma na yo yakuwe mu kato yari yarashyizwemo kubera indwara y’iseru, ije ikurikira gereza ya Nyarugenge n’iya Muhanga na zo zagakuwemo mu minsi ishize.”

Avuga ko gereza isigaye mu kato ari iya Huye, na yo ikazategereza igihe RBC izayikuriraho akato kuko ari yo ibishinzwe, nyuma y’igenzura ikora kugira ngo imenye ko indwara yarangiye.

SP Sengabo avuga ko abafite ababo bafungiye muri gereza ya Ngoma bemerewe kubasura mu minsi isanzwe yagenewe icyo gikorwa kuko noneho akato kavanyweho.

Ku ikubitiro Gereza ya Nyarugenge ni yo yakuriweho akato kubera indwara y’iseru, hari mu ntangiriro za Gashyantare muri uyu mwaka wa 2019, hakurikiyeho gereza ya Muhanga, nayo ikurikiwe na gereza ya Ngoma, isigaye mu kato ni gereza ya Huye.

Gereza ya Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, yakuwe mu kato

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.