Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Gen. Nyamvumba mu Bushinwa, mu gutsura umubano mu bya gisirikari

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 04-03-2019 saa 15:12:55
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba (ibumoso) na Gen. Gen Li Zuocheng i Beijing mu Bushinwa (Foto RDF)

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Patrick Nyamvumba, ari mu ruzinduko mu gihugu cy’u Bushinwa rugamije gutsura umubano hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, itangaza ko urwo ruzinduko rw’akazi yarutangiye tariki 26 Gashyantare, akazarusoza ku wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2019.

Muri uru ruzinduko rwe mu Bushinwa, tariki ya 1 Werurwe, Gen. Nyamvumba yahuye n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa mu gisirikare cy’u Bushinwa Gen. Li Zuocheng bagirana ibiganiro by’ibanze ku guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.

Gen. Nyamvumba yagize ati “U Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano mwiza. U Rwanda rwahisemo u Bushinwa nk’umufatanyabikorwa nyawe mu iterambere ry’imibereho myiza, ubukungu n’ubushobozi mu bya gisirikare. Uru ruzinduko rugamije gukomeza uwo mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.”

Gen. Zuocheng na we yashimiye Gen. Nyamvumba kuba yasuye u Bushinwa, amwizeza ko icyo gihugu kizakomeza gusigasira ubwo bufatanye.

Aha, Gen. Zuocheng yagize ati “Biranshimishije kukwakira hano muri Beijing. Ndakwizeza gusigasira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda mu kureba izindi ngeri zo kwaguriramo umubano yaboneyeho gusura ishuri rya gisirikare rizwi nka “People Liberation Arms Guards of Honor”; Kaminuza ya gisirikare, “National Defence University” n’Ishuri rya Polisi (People’s Armed Police: PAP), “Special Police College”.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ikaba itangaza ko igisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Bushinwa bifitanye ubufatanye bwiza mu bijyanye n’imyitozo n’ibikoresho.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba (ibumoso) na Gen Li Zuocheng i Beijing mu Bushinwa (Foto RDF)

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.