Gen Kabarebe yasabye urubyiruko kutaba imbohe z’amateka atari ayabo

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 26-01-2019 saa 06:41:04
Gen. James Kabarebe, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Republika mu by'umutekano (Iburyo), Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary (hagati) na Ntagengwa Vital, umukozi wa CNLG

Gen. James Kabarebe, Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu by’umutekano, arahamagarira urubyiruko kurangwa n’indangagaciro yo gukunda igihugu, kurushaho guteza igihugu imbere no gusigasira ibyagezweho, gukora amateka yabo no kwirinda kuba imbohe y’amateka atari ayabo.

Yabivuze mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko 530 ruturuka mu turere twose tw’Intara y’Amajyaruguru, rwari i Kigali muri gahunda ya Minisiteri y’Urubyiruko igamije gufasha urubyiruko kumenya amateka y’Igihugu no kuyubakiraho ahazaza heza h’u Rwanda.

Ni muri urwo rwego basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi berekwa ibice bitandukanye birugize binabumbatiye amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Banasuye n’Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, aho bagaragarijwe ubutwari bwaranze Inkotanyi mu kubohora u Rwanda bakanabifatanya no guhagarika Jenoside.

Gen. Kabarebe yasabye uru rubyiruko gukunda igihugu mbere y’ibindi byose kuko ari yo turufu ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zakoresheje zigatsinda urugamba.

Agira ati “Icyo dukeneye ni kimwe gusa nk’urubyiruko, mukeneye gukora ikintu kimwe k’ingenzi, ni ugukunda igihugu cyanyu. Abasenye iki gihugu barikundaga bakanga igihugu, bakikunda, bagakunda inda zabo, bakanga igihugu. Ababohoye igihugu imbaraga bari bafite nyinshi zari mu gukunda igihugu no kwemera kugipfira.”

Akomeza yungamo ati “Nimukunda igihugu, mukakitangira, mukagira imyitwararire myiza (discipline), icyo gihe muzagera ku musaruro ukomeye cyane mu guteza igihugu cyacu imbere.”

Gen. James Kabarebe, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Republika mu by’umutekano (Iburyo), Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary (hagati) na Ntagengwa Vital, umukozi wa CNLG

Nyuma yo kubaza ibibazo byinshi byumvikanagamo amatsiko menshi ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, uru rubyiruko rwagaragaje zimwe mu ngamba rusubiranye mu Majyaruguru y’igihugu.

Mushimiyimana Marie Chantal waturutse mu Karere ka Musanze yagize ati “Uruhare rwacu nyuma yo kunguka ubumenyi ni ukugenda tukegera urundi rubyiruko rwo mu gace twasize ndetse n’abantu bakuru tukabasangiza ibyo twiboneye n’amaso yacu atari inkuru mbarirano, bityo tugafatikanya kubaka u Rwanda dusigasira ibyiza byagezweho.”

We na bagenzi be bakangurira urubyiruko basize inyuma kuzashaka uburyo na rwo rwahagera, rukirebera ibyabaye bityo na bo bazagire uruhare rwo kuzatuma ibyabaye muri Jenoside bitazongera kubaho ukundi.

Izi ngamba bagaragaza ni na zo Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, avuga ko babategerejeho ndetse ko Minisiteri izafasha uru rubyiruko kugera kuri izi ntego batahanye.

Avuga ko iyi gahunda izamara hafi amezi 2 igamije gufasha urubyiruko kumenya amateka y’igihugu no kuyubakiraho ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Twigire ku mateka twubaka u Rwanda twifuza.”

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.