Gen. Kabarebe yagereranyije Jenoside nka kanseri ikwiye kurwanywa

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya May 13, 2018

Mu muhango wo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside wabereye yakorewe Abatutsi, wabereye ahahoze ari Camp Kigali, Minisitiri w’Ingabo Gen. Kabarebe James yasabye urubyiruko guhora ruri maso mu guhangana n’icyakongera gusubiza u Rwanda muri Jenoside, arusaba kugaragaza ahakiri ingengabitekerezo yayo kuko iyo iriho mu bantu isa n’indwara ya kanseri yageze mu mubiri.

Gen. James Kabarebe (hagati) ubanza ibumoso bwe ni Mbabazi Rosemary, ubanza ibumoso ni Muhongerwa Patricie na Meya Kayisime Nzaramba iburyo hahera (Foto Gisubizo.G)

Minisitiri w’Ingabo Gen. Kabarebe asubira mu mateka yibukije urubyiruko rwibukaga bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko Jenoside yateguwe igihe kirekire, ingengabitekerezo yayo ikurira mu bantu bamwe, ari yo mpamvu yayigereranyije na kanseri, ahera ubwo asaba urubyiruko guhora ruri maso mu guhangana nayo.

Agira ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside ni nka kanseri, iyo iri mu mubiri iraceceka, yakumva yarawunesheje ikavumbuka. Kuba Jenoside yaratwaye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, si ikintu cyo gufata buhoro, mugomba kurwanya aho mubonye hose ibimenyetso byayo.

Imiterere ya kanseri, ni nk’umusirikare w’umuhanga cyane, ni kimwe rero n’ingengabitekerezo ya Jenoside, hagomba guhoraho uburyo bwo kuyivumbura. Umuntu wese uzashaka kwica u Rwanda nta handi azahera uretse mu kiswe amoko, akarucamo kabiri, ni uguhora rero muri maso”.

Akomeza abibutsa ko nubwo Jenoside yarangiye igihugu kikaba kijya imbere, ibisigisigi byayo n’ibitekerezo byayo bigihari nk’uko bigaragarira ku mbuga, hanze y’igihugu, abasaba kutemerera abayifite ko bagombera kuba benshi kuko n’abayitekereje mbere batari benshi ariko kubiha umwanya ni byo bidakwiye kuko ari byo byagejeje kuri Jenoside.

Uwari uhagarariye Ibuka muri uwo muhango, Ntamakemwa Remy ashima Leta yashyizeho igihe cyo kwibuka abazize Jenoside kuko ari iby’agaciro, asobanura ko kwibuka atari umwanya wo guheranwa n’agahinda ahubwo ari uwo kwibuka abazize uko baremwe.

Abahamiriza ko kwibuka ari imbuto nziza irimo kubibwa mu bana b’u Rwanda kandi izatanga umusaruro mwiza imbere hazaza.

Ubwo urubyiruko rwibukaga bagenzi babo bazize Jenoside Ntamakemwa yatanze ubutumwa bwibutsa urwo rubyiruko ko rufite amahirwe yo kuba mu gihugu kitabamo amacakubiri nk’ayo bagenzi babo babayemo akageza no kuri Jenoside.

Atangaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiriye mu mashuri kandi n’ubu hari aho ijya igaragara mu rubyiruko ariko abagaragariza ko nta gitangaje kuko imyaka 24 ishize Jenoside ihagaritswe ari mike hari abo iyo ngengabitekerezo yayo itarashiramo neza.

Asaba ubuyobozi ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahabwa umwanya wo kwigishwa mu masomo abanyeshuri biga kugira ngo batazagera ubwo bayisobanurirwa n’abanyamahanga batagize n’icyo bayikoraho ngo bayihagarike.

Ati: Twifuza ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakwigishwa cyane mu mashuri, abana bakamenya ukuri bityo bakazaba aba mbere mu kuyirwanya. Ku bufatanye n’ubuyobozi bwiza dufite ndizera ko bizakorwa bikazatuma ayo mateka batayabwirwa n’abayagoreka”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko Uwanyirigira Clarisse atangaza ko kwibuka ari umwanya ukomeye wo kuzirikana bagenzi babo, ukaba igihe cyo gufata ingamba nshya zikumira ko Jenoside yakongera kuba.

Uwanyirigira avuga ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibibutsa ko bakwiye gufata ingamba nk’urubyiruko zo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu birinda uwakongera gutanya Abanyarwanda.

Nyuma y’inyigisho no kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, urwo rubyiruko rwasanze rukwiye gufata iya mbere mu kubaka igihugu, bakora cyane ndetse basinyira imbere y’abayobozi “Igihango cy’urungano” bafitanye n’igihugu mu kugiteza imbere, kukirinda Jenoside n’ibindi bisa nayo.