Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Gen Kabarebe: Ndi Umunyarwanda yagaragaje imbuto za mbere mu 1996

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 05-06-2019 saa 07:40:30
Gen Kabarebe James (Ifoto/Ububiko)

Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu birebana n’umutekano Gen. Kabarebe James, avuga ko kuri we ibimenyetso bya mbere byerekanye ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yatangiye kwera imbuto yabibonye mu mwaka wa 1996.

Uwo mwaka ni bwo izahoze ari ingabo za FAR zari zaravanzwe n’iza Leta zose zahurijwe muri batayo ya 31 imwe mu zari zoherejwe muri Congo mu gikorwa cyo kurwanya imitwe y’ingabo yari ifite gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Gen. Kabarebe yabivugiye i Kigali ku wa kabiri tariki ya 4 Kamena 2019, mu kiganiro yahaye Abihayimana barimo Abepisikopi bose baturutse muri Arikidiyosezi ya Kigali, batangiye umwiherero w’iminsi itatu wateguwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Gen. Kabarebe ati “Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yeze imbuto mu buryo bufatika, ndetse nge ku giti cyange imbuto za mbere zerekanaga ko Ndi Umunyarwanda itanga ikizere nazibonye mu 1996 ubwo izari ingabo za Ex-FAR twari twaratoje twaravanze na zo muri batayo ya 31 uburyo zitwaye neza muri Congo mu gihe cy’urugamba rwo kurwanya imitwe yashakaga kuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Gen. Kabarebe yavuze ko ubunyarwanda bwari bwarashegeshwe igihe kirekire, ari na yo mpamvu abantu bagombye kwibutswa ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ari ngombwa hagamijwe kongera kubusana.

Muri icyo kiganiro, yabibukije amateka y’imitegekere y’u Rwanda guhera mu gihe cy’ubukoroni, asobanura uburyo gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuva yatangizwa ku mugaragaro yeze imbuto mu buryo bufatika nk’uko bigaragazwa n’iterambere u Rwanda rwagezeho mu nzego zitandukanye haba mu rwego rw’imyumvire n’ibikorwa.

Agaruka ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, Gen. Kabarebe yabibukije ko urwo rugamba rwari ngombwa, ababwira ko guharanira kubohora igihugu byari mu rwego rwo kubaka ubunyarwanda, kuko ari ho n’iterambere ryose ndetse na disipulini bishingira bigeza u Rwanda ku iterambere, n’imiyoborere bigaragarira buri wese.

Ku kibazo cy’amacakubiri, ivangura n’inzangano byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gen. Kaberebe yasabye Abihayimana kwitandukanya n’ikibi icyo ari cyo cyose no kwigisha abayoboke babo ikiza, birinda icyatuma ibibazo by’amacakubiri mu banyarwanda byitirirwa ko babicengejwemo n’abakoroni kuva kera kandi nyamara ari urwitwazo, kuko abenshi muri abo banyarwanda bari bazi ubwenge barize bazi ikiza n’ikibi, bityo bakaba bari bafite amahitamo yo kubyanga, aho kwemera igishobora gutanya no kubiba urwango mu banyarwanda ari nabyo byegejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miriyoni mu gihe cy’amezi 3 gusa.

Gen Kabarebe James (Ifoto/Ububiko)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

One Comment on “Gen Kabarebe: Ndi Umunyarwanda yagaragaje imbuto za mbere mu 1996”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.