Gen Ibingira na Lt Gen Muhire bafungiwe gukerensa COVID-19

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 28-04-2021 saa 05:54:46

Gen Fred Ibingira na  Lt Gen (Rtd) Charles Muhire, muri uku kwezi, batawe muri yombi mu bihe bitandukanye nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. 

Gen. Fred Ibingira ni Umugaba w’Ingabo z’Inkeragutabara mu gihe Lt Gen (Rtd) Muhire kuri ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru guhera mu 2014, yabaye Umugaba w’Inkeragutabara ndetse n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere.

Ni inkuru yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru The New Times, igaragaza ko Gen. Ibingira  yatawe muri yombi ku ya 7 Mata 2021 nyuma y’aho bigaragariye ko yitabiriye umuhango w’ubukwe wo gusaba wabereye mu Mudugudu wa Butare, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubwo bukwe bwari bwitabiriwe n’abantu barenga 70, Gen. Ibingira akaba yaratawe muri yombi nyuma y’iminsi itatu ubukwe bubaye, nyuma y’aho inzego z’iperereza zimenye ko ari mu bayobozi bakabaye ari intangarugero barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Imihango yo gusaba, gukwa no kwiyakira irabujijwe muri ibi bihe Igihugu gihanganye n’ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa n’ icyorezo cya COVID-19 by’umwihariko mu Ntara y’Amajyepfo, Inama y’Abaminisitiri ikaba yaremeje ko ishyingiranwa ryemewe ari iryo gusezerana mu Murenge n’Imbere y’Imana rikitabirwa n’abantu batarenze 20, hubahirizwa n’ingamba zose zashyiriweho kwirinda COVID-19

Lt Gen Muhire we yatawe muri yombi ku ya 24 Mata ari kumwe n’abandi bantu 33 basangiriraga agatama muri  Pegase Resort Inn iherereye ku Irebero mu Karere ka Kicukiro, abo ngo bari banarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Kuva icyo gihe byavuzwe ko abo basirikare bakuru bombi bakimara gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda, bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Ronald Rwivanga, yemeje iby’ayo makuru agira ati: “Ni ukuri abo basirikare bakuru batawe muri yombi nyuma yo kugaragara mu bikorwa by’imyitwarire mibi. Ikigo nka RDF gifite amahame akigenga adusaba kuba intangarugero muri byose.”

Lt Col Rwivanga yakomeje avuga ko abo Bajenerali bombi batazagezwa mu nkiko kuko ari ikibazo cy’imitwarire kigomba gukemurirwa imbere, yongeraho ko ubuyobozi bireba ari bwo buzagena ingano y’igifungo bazamara.

Ati: “RDF ifata imyitwarire nk’iyo nk’icyaha gikomeye kuko igira ingaruka ku buyobozi bwa RDF no ku miterere yabwo. Ni igikorwa cy’imyitwarire idahwitse.”

Hagati aho, binavugwa ko hari n’abandi bantu benshi, barimo na ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda na bo bafungiwe muri ibyo bikorwa byabaye mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko abasaga 10 bafatiwe hamwe na Lt Gen (Rtd) Muhire, mu gihe  abandi bapolisi bakuru babiri bafungiwe ubukwe bwarimo Gen Ibingira.

Abo bapolisi bafungiwe idosiye ya Gen Ibingira ni CSP Francis Muheto ukuriye Polisi y’u Rwanda mu Majyepfo, na SSP Gaton Karagire ukuriye Polisi mu Karere ka Huye. CP Kabera yavuze ko abo bapolisi bombi bafunzwe nyuma y’aho inzego z’iperereza zitahuye ko bari bazi ko icyo gikorwa kirimo kuba ariko ntibagire icyo bagikoraho.

Mu bandi bafungiwe i Huye harimo Fidele Rugomwa, nyiri ahantu hakiriye ubwo bukwe. Kugeza ubu abasivili bafatiwe muri ibyo bikorwa barigishijwe nyuma baza kurekurwa nyuma yo gucibwa n’amande.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco, arongera kwibutsa abaturarwanda ko nta n’umwe uri hejuru y’amategeko, kandi ko gukerensa COVID-19 ari ugushyira Igihugu mu kaga.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

2 Comments on “Gen Ibingira na Lt Gen Muhire bafungiwe gukerensa COVID-19”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.