Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

GEF yemereye u Rwanda miriyari zisaga 6 zo kwita ku bidukikije

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 22-11-2018 saa 08:08:39
Abari bari mu nama ya GEF yahuje ibihugu 14 n'u Rwanda rurimo, aho rwemerewe amafaranga asaga miliyari esheshatu yo kwita ku bidukikije (Foto James R.)

U Rwanda ruzabona amafaranga asaga miliyari esheshatu ku nkunga GEF yemereye imishinga ifasha kwita ku bidukikije mu bihugu 14 byo muri Afurika.

GEF (Global Environment Facility) ni ikigega mpuzamahanga gitera inkunga imishinga ifasha mu kwita no kubungabunga ibidukikije.

Muri rusange, inkunga GEF yemereye ibyo bihugu byose ni miliyari 4.1 z’amadolari.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda REMA, Eng. Ruhamya Coletha, avuga ko u Rwanda rwemerewe 6.261.780.000Rwf.

Eng. Ruhamya yabitangarije itangazamakuru nyuma y’inama y’iminsi ibiri yateguwe na GEF, ku bufatanye na REMA.

Akomeza agira ati “Ni amadorari agera kuri miriyoni 7 tuzakoresha mu gihe cy’umwaka umwe akazadufasha gushyigikira imishinga itandukanye igamije gufata neza ibidukikije mu Rwanda nk’iyo kwita no gufata neza urusobe rw’ibinyabuzima, imihindagurikire y’ibihe, kurwanya ubutayu n’ibindi”.

Abari bari mu nama ya GEF yahuje ibihugu 14 n’u Rwanda rurimo, aho rwemerewe amafaranga asaga miliyari esheshatu yo kwita ku bidukikije (Foto James R.)

Eng Ruhamya yibukije ko GEF ibinyujije mu Kigega cy’Umuryango w’Abibumbye kita ku iterambere ry’abaturage UNDP “yadufashije no mu zindi gahunda zirebana no gufata neza ibidukikije urugero nko gutwika amavuta yahumanye muri za transfo, uburyo bwo gucunga imyanda n’ibindi.”

Umuyobozi uhagarariye GEF, Susan Matindi Waithaka, akaba ari we ushinzwe gukorana n’ibihugu by’Afurika, yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikoresha neza inkunga rugenerwa, mu mishinga y’ibidukikije kandi bigatanga umusaruro ku buryo bigaragarira ijisho.

Akomeza agira ati “Nk’ubu u Rwanda twarufashije mu mishinga ku mihindagurikire y’ibihe, imicungire y’imyanda n’ibirebana n’amazi, amafaranga u Rwanda ruhabwa nasanze akoreshwa neza, kandi ni bimwe kuri iyi nkunga twatanze ku bihugu ni hano tuzibanda cyane, ku bihugu biyibyaza umusaruro ku buryo bufatika, kandi imishinga bakora ikagira impinduka nziza ku buryo bufatika.”

Imibare itangwa na REMA igaragaza ko kugeza ubu imishinga ibarirwa kuri 45 ari yo GEF imaze gufashamo u Rwanda, ikaba yari ifite agaciro ka miriyoni 162,37 z’amadorari y’Amerika.

Mbere yo gusoza iyo nama ibyo bihugu bigera kuri 14, ari na byo bigenerwabikorwa bya GEF basuye Umurenge wa Rweru mu karere ka Bugesera aho birebeye imwe mu mishinga GEF itera inkunga irimo umushinga wo kuhira imyaka imusozi, hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’imirasire y’izuba.

Ibyo bihugu birimo u Rwanda, Madagascar, Mauritius, Kenya, Ethiopia, Sudani, Somalia, Comoros, Seychelles, South Sudan, Tanzania, Djibouti, Uganda na Eritrea.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.