Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Geedz Lyon yavuze ikerekezo ke mu muziki

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 29-03-2019 saa 12:57:46

Muhire Omar Abdou Vicent ukoresha mu buhanzi izina rya Geedz Lyon  uvuga ko yatangiye ubuhanzi mu 2012 yiyemeje kuzagera kure mu muziki.

Geedz Lyon avuga ko nyuma ya 2012 byaje kuba ngombwa ko ajya kwiga mu mashuri yisumbuye muri Uganda ahura n’abahanzi batandukanye barushaho kumukundisha ubuhanzi na we arushaho kubikunda.

Umuhanzi Geedz Lyon

Mu 2015 avuga ko arimo gusoza amashuri yisumbuye ari bwo yatangiye kwinjira cyane mu buhanzi. Abahanzi batumye akunda umuziki yavuze ko ari abo mu gace yari atuyemo  muri Uganda kitwa  Natete.

Agace yari atuyemo yavuze abahanzi yakunze guhura na bo ko ari abakoraga injyana ya Dancehall byatumye na we ayikunda. Ku rundi ruhande avuga ko mu 2010 ari bwo yakoze indirimbo ya mbere mu nzu yatunganyaga umuziki yitwaga “One Way Production”.

Avuga ko icyo gihe  atari yinjira  mu buhanzi mu buryo bufatika ngo ahubwo nyuma  yaje gukora  indirimbo yitwa “Suzana” ngo kandi yasubiyemo indirimbo yitwa “Malaika” y’umuhanzi Yvan Buravan.

Hagati aho   uyu muhanzi avuga ko yaje gushinga kampanyi yitwa WAT Entertainment igamije gutegura ibitaramo akaba ari no mu rwego rwo kuzamura impano ye y’ubuhanzi.

Iyo kampanyi avuga  ko hari n’undi mugenzi we uba mu Bubiligi uri mu bo bayifatanyije na we ngo ajya ategura  ibitarmo muri icyo gihugu.

Ahantu yagiye ategura ibitaramo yavuze ko ari i Rwamagana, Kayonza ndetse na Remera mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhanzi anavuga ko ibitaramo bakomeje kubitegura ngo kuko buri mwaka bategura igitaramo kitwa Wat Day.

Muri iyi minsi uyu muhanzi afite indirimbo yitwa “Ni ngutu” n’iyitwa “Ntunsaze” ngo kandi ibyo agiye gukora muri uyu mwaka ni ugukora amashusho y’indirimbo ze ngo ndetse afite gahunda yo gukorana indirimbo n’abahanzi bamaze kumenyekana.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

3 Comments on “Geedz Lyon yavuze ikerekezo ke mu muziki”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.