Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Gatsibo:Abazatanga ibiganiro mu gihe cyo kwibuka bahuguwe

Yanditswe na HITIMANA SERVAND

Ku ya Mar 16, 2018

Abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gatsibo batoranyijwe kuzatanga ibiganiro mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, bahawe amahugurwa abongerera ubumenyi ku biganiro bizatangwa.

Abazatanga ibiganiro bahuguwe (Foto Hitimana S)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko aya mahugurwa y’umunsi umwe yahawe abaturutse mu mirenge 14 y’aka karere, yatanzwe muri gahunda yo gutegura gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary, yagize ati: “Uyu munsi twagiranye nabo inama itegura icyunamo, tunabagaragariza ibiganiro biteganijwe kuzatangwa. Abazatanga ibiganiro babanza nabo kubyigishwa, hagasuzumwa ko babyumva kugira ngo nabo bazabiyoboremo abandi.”

Niyigaba Valens, umwe mu bahuguwe aturutse mu mirenge wa Gitoki yavuze ko yungutse byinshi muri aya mahugurwa.

Yagize ati “Si ubwa mbere ngiriwe ikizere cyo gutanga ibiganiro mu gihe k’icyunamo. Ariko uko umwaka uje hari ibishobora guhinduka bityo amahugurwa nk’aya aba atumye hari ibyo twiyibutsa n’ibishya twunguka.

Ku giti cyange niteguye kuzafasha abaturanyi mu gihe k’ibiganiro kandi mfite ikizere ko bizagenda neza.”

Mugenzi we Muhakwa Alexandre, utuye mu mu murenge wa Kabarore muri aka karere ka Gatsibo, avuga ko mu byo yungukiye muri ibi biganiro harimo kuzashishikariza abaturage kwitabira ibiganiro bitangwa mu cyunamo.

Abahuguwe basabwe kuzibanda ku rubyiruko barushishikariza kwitabira ibiganiro, cyane ko ngo usanga iki kiciro gikunze kugira ubwitabire buri hasi ugereranyije n’abandi.

Niwemutoni Laetitia, Umukozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe  kurwanya Jenoside mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, yagize ati “Mu bihe byahise urubyiruko rwagiye rugaragaza ubwitabire buke. Usanga ibiganiro byitabirwa n’abantu bakuze abakiri bato bakabura.

Ibi ni ikibazo cyagira ingaruka kuko muri biriya biganiro abantu babwirwa amateka kandi abayakeneyeho byinshi ni ruriya rubyiruko rutari runariho muri biriya bihe bya Jenoside yakorewe abatutsi.”

Yakomeje agira ati :”Mugende mubegere mubategure bage bazana n’ababyeyi babo be kubiharira abasaza n’abakecuru.”

Abahuguriwe ku rwego rw’akarere nabo bazafasha mu guhugura abandi mu mirenge no mu tugari, bikazanagezwa mu midugudu ari naho hazatangirwa ibiganiro.