Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Gatsibo: Urubyiruko rwasabwe guca ukubiri n’ibiyobyabwenge

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Aug 28, 2018

Urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri yisumbuye mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, rwasabwe guca ukubiri n’ibiyobyabwenge no gutanga amakuru y’abakora ibiyobyabwenge kimwe n’ababicuruza.

Inzego zitandukanye zirimo iza polisi, ingabo, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abanyeshuri bangiza ibiyobyabwenge (Foto Kayitare J.P)

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Manzi Théogène, yabigarutseho ejo hashize tariki 27 Kanama 2018 ubwo baganiraga n’abanyeshuri barenga magana atanu baturutse mu bigo bitandukanye. Ibiganiro byabanjirijwe no kwangiza ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Akarere wungirije, Manzi, yabwiye urubyiruko rw’abanyeshuri ko u Rwanda ruyoborwa n’abantu batanywa ibiyobyabwenge, arushishikariza kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo ruzagire ejo heza.

Yagize ati: “U Rwanda ruyoborwa n’abantu bazima batanywa ibiyobyabwenge nk’inzoga z’inkorano, n’izindi. Birasaba ko mubirwanya, muca ukubiri nabyo, mukabyirinda ahubwo mugatanga amakuru. Turasaba ko mubyirinda mukanabirinda bagenzi banyu.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo, CIP Muhirwa John, agaragaza ko Akarere ka Gatsibo ari ho ibiyobyabwenge biruhukira akaba ari n’inzira yabyo kuko biva Uganda bikanyuzwa mu karere ka Nyagatare bikagera Gatsibo, agashimangira ko bifatwa ku bufatanye n’abaturage.

CIP Muhirwa asaba urubyiruko kureka ibiyobyabwenge kuko ubinywa ata ubwenge. Yagize ati “Uburyo ibiyobyabwenge binyobwamo, hari ukubyinukiriza, kubinywa, kubijundika, kubyitera mu nshinge, kubihererekanya mu maraso. Urebye uko bitwarwa nko ku igare, ku maguru, mu modoka, kubiheka nk’uheka umwana n’ubundi buryo bitwarwamo, turabasaba ko mwadufasha mugatangira amakuru ku gihe kandi namwe mukabireka.”

Uwambajimana Eugenie wiga mu kigo cya ‘Gabiro High School’ avuga ko ibiganiro bahawe ku biyobyabwenge byamusigiye isomo, agahamya ko atazigera abinywa kuko yasobanukiwe ububi bwabyo.

Ati: “Sinsanzwe nywa ibinyobwa bisembuye ariko maze kumva ububi bwabyo sinzigera mbinywa kandi n’ababinywa nzajya mbibabuza.”

Kansime Alice na Karemangingo Emmy bombi bavuga ko bagaragaza ko aho batuye hari urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse kandi ko hari n’ababicuruza mu ibanga, bakavuga ko nibasubirayo bazagira uruhare mu gutuma ibiyobyabwenge bicika aho batuye.

Bimwe mu biyobyabwenge bikunze kugaragara mu karere ka Gatsibo ari nabyo byangijwe, harimo zebra waragi, inzoga z’inkorano n’imiti y’inkorano bifite agaciro k’amafaranga angana na miliyoni umunani maganabiri na cumi na bitandatu (Frw 8,216,000).