Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Gatsibo: Urubyiruko rurasabwa kuba hafi abarokotse Jenoside

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya May 14, 2018

Mu muhango wo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, urubyiruko rwasabwe n’ubuyobozi bw’umurenge kwigira ku mateka no kuba hafi y’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubyiruko rwo mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo bibutse urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka bunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyunguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye i Bugarura  mu kagari ka Rwarenga ku wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Mukamana Marcelline yagize ati: “Turakangurira urubyiruko gukomeza kuzirikana amateka yacu nk’Abanyarwanda kuko bizarufasha kumenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakozwe n’Abanyarwanda bayikoreye Abanyarwanda ariko igahagarikwa n’urubyiruko rw’Abanyarwanda. Urubyiruko turashaka kurubona nk’imbaraga zubaka u Rwanda no gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda za Leta”.

Akomeza asaba urubyiruko kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko muri iyi minsi 100 Abanyarwanda n’Isi yose bakomeje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Twongeye gushima no gusaba urubyiruko muri iyi minsi 100 dukomeje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ko rwakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubafasha binyuze mu muganda nko mu bikorwa by’amaboko ndetse no kubasura”.

Perezida w’Inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Remera Fatako Jean Marie Vianney, avuga ko hari byinshi bakomeje gukora nko kubakira inzu uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse kandi ko bafite ibikorwa by’amaboko bakomeje gukora birimo no guhingira abafite intege nke.

Ati “Gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano zacu twiyemeje nk’urubyiruko. Kugeza ubu turimo kubakira inzu umwe mu barokotse Jenoside ikindi kandi turakora ibikorwa by’amaboko nko guhingira abafite intege nke. Ntakizatubuza gukomeza kubaba hafi kandi bakumva ko batari bonyine”.

Akomeza avuga ko hari icyakorwa kugira ngo Jenoside itazongera kuba mu Rwanda. Ati “Icyakorwa kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itazongera kuba, ni ukwigisha by’umwihariko urubyiruko no kurugaragariza icyatumye Jenoside ibaho ko byatewe n’imiyoborere mibi no kwigisha Abanyarwanda urwango rw’igihe kirekire. Ikindi ni uko abakuru bagomba kwigisha abana babo bashize amanga”.

Nsabimana Laurent utuye mu kagari ka Rwarenga mu murenge wa Remera avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe umuryango nyarwanda ariko akaba ashimira ubuyobozi bwiza aho bugejeje u Rwanda ahubwo Ndi Umunyarwanda akaba ari yo ishyizwe imbere, abana bakaba biga nta we uhejwe. Kuri we asanga kuba nta munyarwanda ugihezwa ku byiza by’igihugu, bigaragaza ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda.