Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Gatsibo: Urubyiruko rurakangurirwa kunyurwa n’ibyo ruhabwa n’ababyeyi

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 22-10-2021 saa 12:57:26
Meya wa Gatsibo Gasana Richard akangurira ababyeyi kwita ku nshingano yo kurera abana (Foto Akarere ka Gatsibo)

Inama nyunguranabitekerezo yabereye mu Karere ka Gatsibo hagarutswe ku gufata ingamba zikemura ikibazo cy’abangavu babyariye iwabo bigatuma bata ishuri. Zimwe muri izo ngamba ni ukwita ku burere bw’abana ababyeyi bakabigira intego, urubyiruko rukanyurwa n’ibyo ruhabwa n’ababyeyi babo.

Muri iyo nama nyunguranabitekerezo yari ihuje inzego z’Ubuyobozi ku bufatanye na Empower Rwanda, hari hagamijwe gusesengura inzitizi zibuza abana babyariye iwabo gusubira mu ishuri no gufata ingamba mu kuzikemura.

Zimwe muri izo nzitizi harimo kuba abangavu babyaye bata ishuri, kuko baba bafite inshingano yo kurera abo babyaye, hakabamo abata icyizere cyo kubaho mu buzima bwiza, ejo hazaza habo ntibahabone nk’aheza.

Indi nzitizi iterwa n’uko imiryango ibanye nk’igihe harimo amakimbirane abana babihomberamo, kuko hatagira ubitaho ngo abahe uburere bukwiye, abahe impanuro zibabera umusingi wo kubakiraho ejo heza habo.

Bityo urubyiruko rusabwa gutanga amakuru y’imiryango ifitanye amakimbirane kugira ngo ubuyobozi bubafashe kubana neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Mary, yakanguriye abana kunyurwa n’ibyo ababyeyi babo babaha bakirinda ababashuka bagamije kwangiza ubuzima bwabo.

Kuba iyi ntego yagerwaho bisaba ko ababyeyi bafata iya mbere mu guha abana ibyangombwa nkenerwa by’ibanze mu buzima bwa buri munsi. Kuganiriza abana no kubagira inama zibafasha kwirinda abashobora kubashukisha ibintu nk’impano, amafaranga n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yasabye ababyeyi kuziba icyuho gituma abana bagwa mu bishuko.

Ati: “Ndasaba ababyeyi kugira inshingano zo kurera abana babo no kubaha iby’ibanze bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo abifuza kubashuka babure aho bahera.”

Ababyeyi bahagarariye abandi bafite abangavu babyariye iwabo, biyemeje gufasha abana babo gusubira ku ishuri babafasha kurera abana bavutse kugira ngo abababyaye basubire mu ishuri bige mu rwego rwo kubasubiza icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza habo.

Umubyeyi uhagarariye abandi bafite abangavu babyariye iwabo, yavuze ko biyemeje gufasha abana babo gusubira ku ishuri (Foto Akarere ka Gatsibo)
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Mary (Foto Akarere ka Gatsibo)

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.