Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Gatsibo: Umuryango ‘Best Family’ wagobotse umukecuru warokotse Jenoside

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL 

Ku ya May 30, 2018

Umuryango ushingiye ku gusenga ‘Best Family’, ugizwe n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, wagobotse umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuryango Best Family wagobotse umukecuru warokotse Jenoside unamukorera akarima k’igikoni (Foto Kayitare J.P.)

Nyiramugwera Cecilia utuye mu murenge wa Gitoki wasuwe n’iri tsinda, ashimira abamufashe mu mugongo, bakamwambika, bakamuha ibyo kurya, kumwubakira ubwiherero ndetse no kumukorera akarima k’igikoni kazamufasha kurya indyo nziza.

Nzabonimpa Emmanuel, umwe mu bari bayoboye iri tsinda, avuga ko muri iyi minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basanze ibyiza ari ukugoboka no kuba hafi abarokotse Jenoside.

Ati “Imiryango irindwi ihurira muri gahunda zo gusenga, twateganyije ko muri iyi minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko tugomba kubona umuryango dufasha, ni bwo twanyuze mu karere badushakira umuntu babona ukwiye gufashwa.

Intego yacu ni ukubwira abaturage ko bakwiye kugira ibikorwa nk’ibyo twakoze byo gufasha, cyane cyane bita ku nshike kimwe n’abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Nzabonimpa akomeza avuga ko gufasha bitazarangirira muri iyi minsi ijana hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo bazakomeza ibikorwa by’urukundo ariko ngo ibyo byose bikajyana na gahunda za Leta ziba zihari.

Gakuru François, umwe mu bayobozi ba ‘Best family’ asobanura ko muri iyi minsi ijana bagomba kurangwa n’ibikorwa by’urukundo kandi bagafasha abarokotse Jenoside. Ati “Turaharanira ko bakwiyubaka mu mpande zitandukanye”.

Umukecuru wafashijwe Nyiramugwera Cecilia ashimira abamufashije ariko byose ngo biterwa n’umurongo ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyizeho wo guteza imbere abatishoboye.

Ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda iha umurongo abayobozi bagatekereza ibiteza imbere abaturage by’umwihariko twe abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndashimira kandi Leta y’ubumwe yo yamfashije gukomeza kubaho, ikanigisha urukundo nk’urwo Best Family yangaragarije”.

Nyiramugwera yahawe imyambaro, ibiribwa bimara igihe, akorerwa akarima k’igikoni ndetse acukurirwa ubwiherero bwa metero ebyiri n’igice ariko hakaba harashyizweho abagomba gukomeza kubucukura kuzageza kuri metero zirindwi. Yanabumbiwe kandi amatafari arenga 160 azubaka ubwo bwiherero.