Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Gatsibo: Nyobozi yasabwe gukora bitari ukwesa imihigo gusa

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 22-11-2021 saa 21:25:47
Abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo basabwe gukorera hamwe no gushyira umuturage ku isonga

Komite Nyobozi nshya y’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, yasabwe gukorana imbaraga n’ubumenyi ifite kugira ngo iteze imbere umuturage.

Amb. Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo, yabigarutseho mu irahira rya Komite Nyobozi.

Yavuze ibi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 22 Ugushyingo 2021, mu muhango wo kurahira kwa komite nshya n’ihererekanyabubasha wabereye ku Karere ka Gatsibo.

Amb. Nyirahabimana avuga ko uyu ari umunsi w’amateka mu miyoborere myiza, mu nzego zegerejwe abaturage mu gihe u Rwanda rwari mu bihe bitoroshye.

Akomeza agira ati “Mugeze aho mugomba gukora atari ukwesa imihigo gusa kuko imihigo irumvikana, byose ni ibijya guhindura imibereho y’Abanyarwanda.

Amb Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta akaba n’intumwa ya Guverinoma muri Gatsibo yasabye Komite Nyobozi gushyira hamwe

Mufite ubushobozi, ububasha, amaraso mashya n’ubumenyi, dufatanyije nta kintu twananirwa kugeraho.

Kugira ngo tubigereho, birasaba gukoresha imbaraga zidasanzwe maze tukagera kuri za ntego zo mu cyerekezo cy’imyaka 7, ibyo bisaba ko tugira ubufatanye”.

Ashimira Inama Njyanama yacyuye igihe, abasaba gukomeza guhoza akarere ku mutima.

Avuga ko Komite Nyobozi icyuye igihe yakoze byinshi kandi byiza kuko ngo ibikorwa byivugira. Ati “Umunyagatsibo hari byinshi tugomba kumugezaho”.

Akomeza asaba komite nshya gukora yitanga, kwirinda amakimbirane atuma bagenda buhoro. Ati: “Ntabwo byatugeza aho tugomba kujya”.

Abasaba kwirinda imico n’imigirire mibi bikwiye kuranga umuyobozi nyawe ahubwo bakaba bandebereho.

Komite Nyobozi yarahiye, yasabwe gukorana neza n’abafatanyabikorwa no kujya bibukiranya bwa bufatanye kugira ngo bugerweho neza. 

Ku rundi ruhande, Amb. Nyirahabimana ashima ko abanyagatsibo n’Abanyarwanda muri rusange bakoze igikorwa cy’indashyikirwa, aho bitoreye abayobozi muri demokarasi.

Nzayisenga Lodrigue, wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri uyu muhango, yashimye uburyo abayobozi batowemo, by’umwihariko mu nzira igihugu cyahisemo nka demokarasi iboneye.

Ashimira abaturage bihitiyemo inzego zose zihagarariwe.

Yasabye Komite Nshya y’Akarere ka Gatsibo gukorera hamwe.

Ati “Buri wese mu bagize Komite Nyobozi afatanyije n’amashamai ari mu karere, ni ukongera ku bizirikana ibyagezweho bigahozwaho umutima.

Mukomeze ubufatanye n’abakozi musanze mu nshingano, intego ni imwe ni ya yindi, ni ugukorera umuturage, dushyire imbere umuturage kandi bigakorwa kinyamwuga”.

Ubuyobozi bw’Intara burashimira abari bagize Komite Nyobozi icyuye igihe ndetse n’abanjyanama umusanzu bagize mu iterambere ry’umuturage mu Karere Gatsibo.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wagiriwe icyizere agasubira mu nshingano yahozemo, yijeje ubufatanye no kudahusha intego.

Avuga ko komite nyobozi n’izindi nzego bagiye gufatanya, bazakomeza kubera Perezida w’Igihugu mu nshingano bahawe mu ijwi ry’umuturage.

Gasana Richard, Meya w’Akarere ka Gatsibo
Sekanyange Jean Leonard, Visi Meya ushinzwe ubukungu
Mukamana Marceline, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.