Gatsibo: Miriyoni 760 zagenewe kubaka ruhurura y’ibirometero birenga 3

Yanditswe na Hitimana Servand

Ku ya 17-01-2019 saa 09:47:17
Hatangiye kubakwa ruhurura izuzura itwaye asaga miriyoni 760 (Foto Hitimana S)

Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe igikorwa cyo kubaka ruhurura ifite ibirometero 3.194 izuzura itwaye amafaranga 760,756,850.

Iyi ruhurura izafasha mu kuyobora amazi yangizaga ibikorwa by’abaturage mu Mugi wa Kabarore.

Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo Nzabonimpa Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya ko iyi ruhurura niyuzura izatanga igisubizo kirambye ku bangirizwaga n’amazi y’imvura.

Ati: “Iyubakwa ry’iyi ruhurura turitegerejweho igisubizo ku bibazo byaterwaga n’amazi menshi atagiraga aho anyura ahubwo akangiriza abaturage. Imiterere y’uyu mugi inajyanye no kuba ari bwo uri kwiyubaka usanga hari ibikorwa byiyongera birimo n’inyubako, ibi bigateza ukwiyongera kw’amazi atagiraga inzira bigatuma yangiza imyaka, akaba yanasenyera abaturage ndetse n’imihanda yacu yahitaga yangizwa n’aya mazi”.

Uyu muyobozi avuga ko iki gikorwa kinini kigiye gushorwamo amafaranga menshi, agasaba ubufatanye n’abaturage kugira ngo ibikorwa byo kuyubaka bizagende neza kandi na nyuma yaho bazayibungabunge.

Iyi ruhurura yari imaze igihe yifuzwa n’abaturage batahwemaga kugaragaza ko babangamiwe n’amazi yafungaga imwe mu mirimo yabo ya buri munsi iyo imvura yagwaga ari nyinshi.

Barahira Jeacques utuye mu Mudugudu wa Kabingo hamwe mu hibasirwaga n’aya mazi kandi hazananyuzwa iyi ruhurura agira ati: “Twanejejwe no kubona imirimo yo kubaka iyi ruhurura yaratangijwe. Dufite ikizere ko amazi yatwangirizaga atazongera kuduhombya cyane ko hari n’ababonaga imvura iguye bagakuka imitima bumva ko n’amazu ashobora gutwarwa n’amazi. Ikindi ni uko hari abantu bafite imirima aho aya mazi yisuka ugasanga imyaka yose iragiye ibi bikaba byabatera ubukene bwa buri gihembwe k’imvura”.

Barahira anavuga ko iyo aya mazi yazaga ari menshi yafungaga amayira ku buryo byashoboraga guteza impanuka irimo no gutwara abakoresha izo nzira.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi ruhurura, uyu mwaka w’ingengo y’imari uzashira yararangiye aho izubakwa ikanapfundikirwa hose kugira ngo birusheho gutanga umutekano, binarinda impanuka ku bayituriye n’abayigenda hafi.

Umwanditsi:

Hitimana Servand

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.