Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Gatsibo: Kunoza isuku ntibisaba umuterankunga-Gakuba

Yanditswe na HITIMANA SERVAND

Ku ya Feb 26, 2018

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Gakuba Jeanne d’Arc, yasabye abaturage bo mu karere ka Gatsibo kurangwa n’isuku aho bari hose, bakirinda indwara zikomoka ku mwanda, kuko kunoza isuku bidasaba ubushobozi buhambaye cyangwa umuterankunga.

Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d’Arc aganira n’abaturage i Gatsibo (Foto Hitimana S)

Ibi yabigarutseho nyuma y’umuganda yakoranye n’abaturage bo mu murenge wa Kiramuruzi, mu karere ka Gatsibo, ku wa 24 Gashyantare 2018.

Yibukije aba baturage ko indwara z’impiswi n’inzoka zikunze kwibasira abaturage ziterwa ahanini no kutanoza isuku, bityo bakwiye kugira isuku mu byo barya, ibyo bariraho, aho bariya, ku myambaro bambaye, mu bwiherero ndetse no mu ngo zabo muri rusange

Yakomeje agira ati “Niba mumaze kumva ibibazo byose bituruka ku isuku nke, igisabwa ni ugufata umwanzuro no guhindura imyumvire ugakora ibyo utujuje. Ndavuga ko igikenewe ari uguhindura imyumvire, kuko ntukeneye umuterankunga wo kugufasha gukaraba.

Meya yavuze ko hari abatubaka ubwiherero bukwiye kandi barejeje bagahunika, ari abantu bifite, ubwo se ukeneye uza kukubakira ubwiherero?”

Abayobozi b’Inzego z’ibanze muri aka karere basabwe kurushaho gukaza ubukangurambaga, no kwegera abaturage kugira ngo babafashe guhindura imyumvire, bumve akamaro ko kugira isuku mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Visi Perezida wa Sena yasabye abaturage kurushaho kubyaza umusaruro gahunda y’amasibo, kuko ibafasha kungurana inama zabafasha kunoza isuku no gukebura abakigenda biguru ntege mu kunoza isuku.

Ati “Batubwiye imikorere yanyu y’amasibo dusanga ahubwo yaba inzira nziza yo kugirana inama no gufashanya gukemura ikibazo k’isuku. Niba buri ngo 15 zihuriye mu isibo zicara zikaganira, ubwazo zafasha umwe muri bo udafite ubwiherero akumva icyo akwiye gukora. Ikindi ni uko umuyobozi w’ingo 15 byamworohera kurara amenye amakuru yose ku cyakozwe kwa kanaka.”

Karangwa Daniel, umwe mu baturage bo muri Kiramuruzi, aganira n’Imvaho Nshya yagize ati “Icya mbere twishimiye ko abayobozi bakuru badusuye bakagira n’impanuro baduha. Twize byinshi kuko ku byo umuyobozi yavuze iyo wisuzumye usanga harimo uburangare.

Akenshi usanga ducukura umusarane tukazamura ukageza hagati ntitunasakare. Ngewe rero mu minsi 2 ndaba nabikemuye kuko si ubushobozi nabuze ahubwo sinajyaga mbishyira mu byihutirwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko ubugenzuzi buheruka gukorwa bwagaragaje ko muri aka karere kugeza ubu hari ingo zisaga 800 zitagira ubwiherero, ubuyobozi bukaba buhamya ko ingamba zo gukangurira abaturage kunoza isuku zigiye kongerwamo imbaraga.