17°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Gatsibo: Kumvira ubuyobozi ni cyo cyonyine kizadufasha kwirinda Coronavirus-Meya Gasana

Yanditswe na Nyiraneza Judith

Ku ya 26-03-2020 saa 13:13:52
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard akomeje gushishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buravuga ko muri rusange amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, yubahirizwa kandi akaba ari bwo buryo bwafasha kukirinda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yatangarije Imvaho Nshya ko uburyo bwizewe bwafasha gukumira Coronavirus ari ugukurikiza amabwiriza y’ubuyobozi.

Yagize ati “Dufite ubuyobozi bwiza bumenya ibyo abaturage bakeneye, ibigomba guteza imbere abaturage, icyangombwa ni ukumva gusa, tukumvira ubuyobozi”.

Yongeyeho ati “Abaturage bumve ko ikibazo k’iki cyorezo ari ik’Isi, ni ik’igihugu, twe turarebera igihugu cyacu nubwo ari ik’Isi. Icyangombwa ni ukumvira, abaturage bagomba kumva ko kumvira amabwiriza y’Ubuyobozi ari cyo cyonyine kizadufasha”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bunavuga ko kwirinda icyorezo cya Coronavirus bidasaba ibintu biruhije.

Meya wa Gatsibo ati “Kwirinda COVID-19 ntibigoye, cyane ko itandurira mu muyaga, itandurira ahandi aho ariho hose uretse abantu guhura uyifite agahura n’utayifite akamwanduza.”

Abaturage bakomeje kugirwa inama yo kuguma mu ngo bakirinda kwegerana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo ati “Abaturage birinde kwegerana, bagume mu ngo zabo, ibijyanye no gukaraba bakarabe ariko cyane cyane ahahurira abantu benshi nko ku masoko, ku bigo nderabuzima, ku nyubako z’ubuyobozi ku bashobora kuhagera.

Umuturage wo mu karere ka Gatsibo, Gatsinzi yatangarije Imvaho Nshya ko abaturage bagombye kubahiriza amabwiriza ashyirwaho n’ubuyobozi yo kwirinda Coronavirus.

Ati “Twagombye kubahiriza amabwiriza uko ari ni byo byadufasha kwirinda icyo cyorezo. Amabwiriza agakurikizwa mu mirimo nk’ubuhinzi kuko irakomeza kimwe no mu bworozi. Abajya mu masoko bakubahiriza amabwiriza gusa umuntu akirinda kwegerana n’undi kuko ntuba uzi ngo uyu aranduye ushobora kuba uyifite ariko utaragaragaza ibimenyetso.”

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko kuwa 25 Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye undi muntu wanduye Koronavirusi, akaba abaye uwa 41. Uwo muntu yaje aturutse i Dubai ashyirwa mu kato.

Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko abarwayi bose ngo baravurirwa ahabugenewe kandi nta n’umwe urembye, igasaba abaturarwanda gukomeza kwitwararika, bubaha amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo gukaza isuku, kwirinda kuva mu ngo zabo nta mpamvu ifatika n’ibindi.

Umwanditsi:

Nyiraneza Judith

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.