Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Gatsibo:  Komite Olempike igiye gushishikariza abahatuye  gukora siporo

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 19-07-2019 saa 15:01:54
Ubwo abaturage ba Rubavu bari mu gikorwa cya Siporo rusage nacyo cyateguwe na Komite Olempike y'u Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019 mu karere ka Gatsibo harabera umunsi wahariwe ibikorwa bya siporo “Gatsibo Sports Day”. Uyu munsi wateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda ku bufatanye n’Akarere ka Gatsibo akaba ari mu  rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda muri rusange  kugira umuco wo gukora siporo cyane cyane urubyiruko ndetse no guteza imbere imikino gakondo.

Iki gikorwa kizabera   mu Murenge wa Kiramuruzi, Akagari ka Nyabisindu ahagomba kuba  siporo rusange irimo imyitozo ngororamubiri, kwiruka, kunyonga amagare, koga mu kiyaga cya Muhazi n’ibindi.

Uko umunsi uteguye

Mu gusiganwa ku magare, abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 bazasiganwa mu ntera ya kirometero 30 naho abakuru basiganwe mu ntera ya kirometero 45. Mu gusiganwa ku magaru, abari munsi y’imyaka 18 bazasigwa intera ya metero ibihumbi 3 naho abakuru basiganwe muri metero ibihumbi 8.

Hazanaba kandi irushanwa ryo koga mu kiyaga cya Muhazi  ndetse n’imikino gakondo irimo  igisoro, gusimbuka urukiramende no gukirana.

Iyi gahunda ikaba izakomereza mu ntara zose z’igihugu, umwihariko uretse kuba ari ugushishikariza Abanyawanda gukora siporo ni n’umwanya mwiza wo gushakisha abakinnyi bafite impano kugira ngo  zitezwe imbere.

Ubwo abaturage ba Rubavu bari mu gikorwa cya Siporo rusage nacyo cyateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.