Gatsibo: Imiryango 8 y’abarokotse Jenoside yorojwe inka

Yanditswe na Hitimana Servand

Ku ya 22-04-2019 saa 16:42:15
Umuyobozi wa World Vision n'umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo bashyikiriza inka abatishoboye (foto Hitimana S)

Imiryango 8 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gatsibo yorojwe inka n’Umuryango World Vision zitezweho kuzabahindurira imibereho.

Ubwo bashyikirizwaga Inka borojwe, basabwe kutiheba no kugira ikizere cy’ubuzima bakumva ko bagomba guharanira kubaho kuko ari byo bizabafasha kwiyubaka no kwiteza imbere.

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda Sean Kerrigan yagize ati: “Nge nturuka hanze y’Umugabane w’Afurika ariko byinshi nagiye nsobanurirwa aho ngereye mu Rwanda, cyane ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri iki gihugu, namenye ko mwari aborozi kandi mukunda inka. Ubwo mwahigwaga mwabuze abanyu n’imitungo yanyu yarangijwe n’inka ziraribwa. Uyu munsi twifuje koroza imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside itishoboye kugira ngo yongere kwiyumva muri bwa buzima bwo kuba bafite inka”.

Akomeza asaba abagabiwe inka kuzazitaho bagaharanira kuba abantu bifashije. World Vision yiyemeje kuzakomeza kubaba hafi kandi bazagaruka kureba aho bageze batera intambwe yo kwiyubaka.

Aborojwe bagaragaje ibyishimo aho bavuze ko ari ikintu gikomeye bakorewe kuba basubijwe igicaniro. Mutsinzi John yagize ati: “Igikorwa badukoreye ni indashyikirwa mu buryo butandukanye. Icya mbere ni uko baje kutugirira neza mu bihe ubundi tuba tutorohewe. Ikindi badukoreye igikorwa gifite byinshi kitwibutsa, aho badusubije ku gicaniro cyari cyarazimye. Nge ndishimye cyane kuba nongeye kubona Inka mu rugo. Ntitwabura no kuvuga ko ariko banaduhaye Inka nziza cyane zihaka aho mu minsi ya vuba turaba tunywa amata”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo nabwo bwashimiye World Vision ku nkunga ikomeye babateye, busaba abahawe inka kuzazitaho zikababyarira umusaruro.

Gasana Richard, umuyobozi w’aka karere yagize ati: “Kugira ngo izi nka muziteho birabasaba kubanza mukigirira ikizere cyo kubaho. Kuko udafite ikizere cy’ubuzima wasanga ejo uyigurishije kuko nta kerekezo uba ufite. Turabasaba gukomera izi nka mukazitaho zikabaha umukamo ndetse n’umusaruro, kugira ngo ejo mutandagara ababifurizaga kutabaho mukaba musohoje umugambi wabo. Ni muharanire kwigira mugaragaze ko mwasigaye kandi muzabaho.”

Abatoranyijwe guhabwa Inka ni abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye batuye mu mirenge itanu World Vision ikoreramo, ari yo Kiramuruzi, Kabarore, Rugarama, Gitoki na Remera.

Umuyobozi wa World Vision n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo bashyikiriza inka abatishoboye (foto Hitimana S)

Umwanditsi:

Hitimana Servand

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.