Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Gatsibo: Imibiri 5,269 y’Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 28-08-2021 saa 14:34:57

Mu Karere ka  Gatsibo,  mu Murenge wa Kiziguro, kuri uyu wa 28 Kanama 2021, habaye  umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 5,269  y’Abatutsi bazize  Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwibutso rushya rwa Jenoside rwa Kiziguro. Ni imibiri yakuwe mu cyobo  cya Kiziguro n’ahandi muri  aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yashimye abafatanyabikorwa batandukanye n’abaturage bagize uruhare kugira ngo igikorwa cyo gukura imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu rwobo rwa Kiziguro kigerweho dore  ko bitari  byizewe ko cyagerwaho bitewe n’uko hari abavugaga ko bitashoboka kuko urwobo ari rurerure cyane.

Ati: “… abantu bavugaga ko urwobo ari rurerure bitakunda ariko mu nama twagiye tugirwa n’inzego nkuru z’Igihugu cyacu n’urw’Intara turabitinyuka. Igikorwa twatangiye abantu bavuga bati ntabwo muzagerayo; ntabwo bizakukanda ariko nagira ngo mbabwire ko igikorwa twagisoje.   Abantu  bavugaga  ko urwo rwobo rushobora kuba ari metero 70, abandi bati 50, abandi bati 40,…   Ariko twaje kumenya ko ari ukugira ngo abantu bacike intege be gukuramo iyo mibiri. Nyuma yo gukuramo iyo mibiri twaje kugera mu ndiba y’urwo rwobo rufite metero 24,6”.

Yasobanuye ko uretse imibiri  y’Abatutsi bazize Jenoside yakuwe muri ruriya rwobo irenga  ibihumbi 5, hari imibiri igera kuri 254 yimuwe mu rwibutso rwari mu Murenge wa Remera kubera politike yo guhuza inzibutso kugira ngo zishobore kuba zakwitabwaho. Hari n’indi mibiri 15 yagiye yimurwa ahantu hatandukanye bari barayishyinguye.

Mu rwibutso rushya rwa Kiziguro hari hasanzwe haruhukiye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside igera ku 14 854, ubu ikaba ibaye 20,123.

Nk’uko Meya Gasana  yabigarutseho, Abatutsi  biciwe hariya i Kiziguro bari bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi Kiziguro no mu nkengero zayo  ni  abagiye baturuka mu bice bitandukanye birimo  ahahoze ari Komini ya Murambi, Muhura, Gituza, Muhazi, Ngarama  n’ahahoze ari Komini Muvumba mu Karere ka Nyagatare.

Mu izina ry’abacitse ku icumu, Sibomana Jean Nepo, Perezida wa IBUKA  mu Karere ka Gatsibo yashimiye Umukuru w’Igihugu  Paul Kagame kubera Urwibutso rw’amateka bubakiwe  kugira ngo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iruhukire ahantu hakwiye.

 Ati: “Turashimira cyane Umukuru w’Igihugu   Nyakubahwa Paul Kagame, uwo munsi ndawibuka adusezeranya ko i Kiziguro hazubakwa urwibutso, ubushobozi bwarashatswe, ntabwo twarambiwe none urwibutso twararubonye”.

 Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel  wari Umushyitsi Mukuru yihanganishije abacitse ku icumu n’abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro avuga ko amateka mabi agomba gusimbuzwa ameza.

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.