Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Gatsibo: Ikorwa ry’umuhanda Kabarore-Kagitumba ryafashije benshi

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 10-01-2019 saa 14:39:48
Umuhanda wa Kagitumba-Kayonza ukomeje gutunganywa

Ikorwa ry’Umuhanda Kabarore-Kagitumba ryatumye abantu batari bake babona akazi, ubu bakaba bahembwa amafaranga abafasha gukemura bimwe mu bibazo bari bafite.

Abahawe akazi biganjemo urubyiruko ubasanga mu mirimo y’amaboko, imirimo ya tekiniki, ndetse no gutwara ibinyabiziga byifashishwa mu ikorwa ry’uyu muhanda.

Bavuga ko ikorwa ry’uyu muhanda ryatanze akazi ku mubare munini w’abaturage, ku buryo byabaye igisubizo ku miryango itari mike ifite abakora kuri uyu muhanda. Ibi ngo bibafasha mu kwikenura ndetse no kwiteza imbere.

Rukundo Gedeon ni umwe mubatwara imashini zikora umuhanda avuga ko ahembwa amafaranga ahembwa ayishimiye kandi ko kubona aka kazi hari aho bimugejeje.

Agira ati: “Maze amezi atanu nkora kuri uyu muhanda, amafaranga mbona nyakoresha neza, aho naguze amatungo ndetse ngura n’ikibanza nizera nteganya kubaka mu minsi ya vuba. Aka kazi kandi kamfashije kwiteza imbere aho ubu umbonye naruhutse ntari mu kazi usanga ndi umusirimu rwose. Naguze ibintu byo mu rugo, ndetse nanafashije umuryango wange kugira bimwe mu bintu by’ibanze biba bikenewe mu buzima, birimo kubona imyambaro, ibiribwa n’ibindi.”

Mutamba Joy ayobora imodoka ziri mu muhanda igihe umuhanda uri gukorwa yagize ati: “Tuzi ko aka kazi aje tutagakekaga kandi ntikazahoraho kuko umuhanda uzarangira. Amafaranga tubona umuntu agenda yizigamira, mu buryo butandukanye. Hari abakoresha ibigo by’imari, abakoresha ibimina aho abantu bashyiramo amafaranga bakagenda bakurikirana mu kuyafatira hamwe, ndetse hari n’uyabika mu kugura amatungo akayorora.”

Uretse abakora muri uyu muhanda bavuga inyungu babona binyuze mu mafaranga bahembwa, abafite ubucuruzi mu gace ikorwa ry’umuhanda riba rigezemo nabo bavuga ko nabo babyungukiramo.

Bamwe muri bo baganiriye n’Imvaho Nshya ni abafite amarestora bavuga ko babona abakiriya benshi, hari abacuruza ibinyobwa ibiribwa mu masoko n’ibindi.

Ubwo yatangizaga ibikorwa byo gukora uyu muhanda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo Jean de Dieu Uwihanganye, yatangarije itangazamakuru ko mu byo bateze kuri uyu muhanda harimo no kongera imirimo bikanateza imbere abawukoraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu Manzi Theogene na we avuga ko mu mirimo iba yarateganyijwe kuzaboneka habarirwamo n’iyi mirimo iba yaturutse ku bikorwa bigari by’iterambere.

Agira ati: “Muri gahunda yokongera imirimo, harebwa imirimo ishingiye ku bukorikori, abahanga udushya ariko hari n’imirimo ituruka ku mishinga minini n’iciriritse ikorwa mu karere. Iyi mishinga iyo ije isiga hari umubare w’abaturage bacu babonye intangiriro yo kugira ibyo bikorera bahereye ku mafaranga bakura muri ako kazi.”

Kugeza ubu uyu muhanda Kagitumba- Kayonza umaze gukorwaho igice cyawo kinini, aho utegerejwe koroshya imigenderanire n’ubuhahirane yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo,cyane cyane binyuze mu gihugu cya Uganda.

Umuhanda wa Kagitumba-Kayonza ukomeje gutunganywa

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.