Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Gatsibo: ‘Icyumba cy’umukobwa’ cyongereye imitsindire y’abakobwa

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 11-07-2019 saa 10:06:35
Icyumba cy'umukobwa cyatanze umusaruro (Foto Kayitare J)

Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rugarama ruherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, barishimira ko bubakiwe icyumba cy’umukobwa kikaba cyaratumye bashobora kwiga neza nta gusiba.

Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko icyumba cy’umukobwa cyatumye umubare w’abakobwa waravuye kuri 20% by’abatsindaga ukagera kuri 60% by’umwihariko ku biga mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’ Level).

Umuyobozi w’ishuri rya G.S Rugarama, Habarugira Julien, avuga ko kiriya cyumba cy’umukobwa kibafitiye akamaro kuko ngo abana b’abakobwa kuko ugereranyije n’umwaka ushize, bagiraga ibibazo bijyanye n’imyororokere kubera igihe bagezemo noneho bajya mu mihango ugasanga umwana ahise ataha noneho basaza be bagasigara biga. Yongeraho ko ngo mu gihe cy’amasomo bajyaga kubazwa abana b’abakobwa bagatsindwa.

Ati: “Tumaze kubona ko ari ikibazo gikomeye, twaganiriye n’ababyeyi batwemerera amafaranga hanyuma twubaka kiriya cyumba cy’umukobwa, tugishyiraho ibikoresho aho umwana ashobora kuruhukira hari matela, akajya mu bwogero agahabwa ibikoresho birimo amasabune, agahabwa ibikoresho by’ibanze kandi iyo ahawe ibyangombwa turamutegera agataha iwabo ku buryo ababyeyi bamubona nta kibazo”.

Habarugira, umuyobozi wa G.S Rugarama, akomeza agaragaza umusaruro bibafitiye. Ati “Urebye mu minsi yashize abakobwa batsindaga kuri 20% ariko ubu bamaze gusumba abahungu mu kiciro rusange cy’amashuri aho bageze kuri 60%. Mu mashuri abanza ni ho hari ikibazo ndetse no mu kiciro cya Kabiri mu mashuri yisumbuye ariko naho twamaze gufata ingamba, tubaha abarimu b’abagore kugira ngo bashobore kubafasha bityo babashishikarize kwiga bakumva ko niba bagize ikibazo bakajya mu mihango ntibikange, ikindi kandi na basaza babo turabibigisha”.

Niyonsenga Ruth wiga mu mwaka wa Kane mu ishami ry’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi HEG, avuga ko iki cyumba gifasha abakobwa mu gihe bafashwe n’imihango bari ku ishuri. Ati “Iki cyumba kiradufasha kuko mbere kitaraza twagiraga ikibazo k’imihango bigatuma dutaha tutize ariko ubu kiradufasha twajya no mu mihango ntibibe intandaro yo gutaha dusize amasomo”.

Mukarutabana Valeria ushinzwe kwakira abakobwa muri G.S Rugarama, asobanura ko iyo umukobwa agiye mu mihango bajya kumureba akabashyira mu cyumba cy’umukobwa. Ati “Iyo aje yinjira mu cyumba nkamuha igitambaro cy’amazi, hanyuma nkamwinjiza mu bwiyuhariro, nyuma nkamuha kotegisi (Cortex) ariko nkamuha n’ikariso nshya kandi ibyo ntibyishyurwa. Iyo akomeje kuribwa mu nda aryama ku gitanda akaruhuka”.

Ukuriye Abanyashuri Azabe Hoziana (Doiyenne) muri G.S Rugarama avuga ko icyumba cy’umukobwa kibafitiye akamaro kuko mbere kitaraza umukobwa yajyaga mu mihango agasebera mu bandi banyeshuri. Icyumba cy’umukobwa kimaze kubakwa nta kibazo cyo guta amasomo cyongeye kubaho.

Ubuyobozi bw’ishuri rya G.S Rugarama buvuga ko ibikoresho abanyeshuri b’abakobwa bakoresha nta munyeshuri ubyishyura ko byose babihererwa ubuntu.

Icyumba cy’umukobwa cyatanze umusaruro (Foto Kayitare J)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.