Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Gatsibo: Hazakoreshwa miliyari 3 mu gukemura ikibazo cy’amazi

Yanditswe na HITIMANA SERVAND

Ku ya Jul 2, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, buvuga ko uyu mwaka w’ingengo uzasiga ikibazo cy’amazi mu mirenge ya Kabarore na Rwimbogo gikemutse, kuko umushinga mugari wo kwegereza aba baturage amazi meza ugeze kure ushyirwa mu bikorwa.

Kimwe mu bigega bizajya bibikwamo amazi (Foto Hitimana S)

Ni umushinga watangiye muri 2015, ugamije kubaka umuyoboro uzakura amazi ahitwa Gihengeri mu karere ka Nyagatare, ukayageza mu murenge wa Kabarore, agakomereza mu wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo, ukazatwara amafaranga miliyari 3 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Manzi Theogene, aganira n’Imvaho Nshya yemeje ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 uzasiga imirimo yose yarangiye, abaturage bavoma amazi meza kandi hafi yabo.

Yagize ati “Uyu mushinga wanyujijwe mu mirenge ya Nyagihanga, Ngarama, Gatsibo na Gitoki, aho ubu hari kubakwa ikigega kinini muri Gitoki kizifashishwa mu kuzamura amazi mu mujyi wa Kabarore.

Ni umushinga washowemo amafaranga menshi kandi twizera ko uzaramba ukagabanya cyane ibura ry’amazi mu mujyi wa Kabarore. Tunateganya ko aya mazi azakomereza mu murenge wa Rwimbogo”.

Abaturage bo muri iyi mirenge izahabwa amazi, bavuga ko iki gikorwa remezo kije bagikeneye, bakaba bishimira ko batazongera kuvoma amazi y’ibinamba kandi nayo bayakura kure.

Nyirahabineza Concilie, yagize ati “Uyu muyoboro ugiye kuzura uzatuma tubona amazi duce ukubiri no kujya kuvoma mu gishanga cya Minago na Kanwiriri.

Twavomaga kure kandi tukavoma amazi mabi arimo udusimba, amazi adutera inzoka n’izindi ndwara, ariko turashimira ubuyobozi buhora budushakira ibisubizo ku bibazo bitwugarije”.

Naho Mugume Sam utuye mu mujyi wa Kabarore, we yagize ati “Ngewe mbona amazi nyaguze kuko akenshi Kabarore iba idafite amazi. Igare ry’amazi rigura amafaranga 500, ni ukuvuga amajerikani 4.

Ni amafaranga menshi buri munsi igihe utameshe imyenda, kuko iyo wameshe yikuba kenshi. Uyu muyoboro rero navuga ko uzongera amazi tukayabona mu ngo ku buryo buhagije, kandi bikadufasha mu mibereho myiza yacu, ndetse no kunoza isuku.”

Uretse kuba bagiye guhabwa amazi bagatandukana no kuyagura bahenzwe, abaturage bo mu murenge wa Gitoki bo banavuga ko uyu mushinga wabahaye akazi, magingo aya bakaba batagitaka ubukene bw’amafaranga, kuko ufite imbaraga ataburamo akazi.