Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Gatsibo: Hatashywe inzu ya mbere yubakiwe abunzi

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 22-06-2019 saa 14:27:59
Minisitiri w'Ubutabera Busingye Johnson yatashye ku mugaragaro inzu yubakiwe Abunzi abasaba gukemura amakimbirane bararamye (Foto Butare J.)

Mu murenge wa Ngarama, mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba hatashywe inzu abaturage bubakiye Abunzi bakorera muri aka karere ka Gatsibo.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston wifatanyije n’abaturage mu gutaha icyo gikorwa, yasabye abunzi gukemura amakimbirane yo mu miryango.

Yagize ati: “Abunzi muzi ko mukora akazi gasaba ubwitange n’ubunyangamugayo. Ndabasaba gukemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango muraramye. Ruswa ni ikizira iyo uyiriye uba uriye bene wanyu”.

Akomeza agira ati: “Iki gikorwa cyo gutaha ibiro Abunzi bakoreramo kivuze ikintu gikomeye cyane ku butabera, kuko kimwe mu bintu bitanga ubutabera ni n’aho butangirwa”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama Rugaravu Jean Claude, avuga ko amafaranga n’ibikorwa by’umuganda byose byakoze mu kubaka inzu izajya ikorerwamo n’abunzi, ko byose byakozwe n’abaturage ubwabo nta yindi nkunga babonye.

Abunzi bakorera mu karere ka Gatsibo bagera kuri 581 barishimira ibyo bamaze kugeraho kandi barashima Leta ko ibitaho mu kazi kabo ka buri munsi ko kunga.

Perezida w’Abunzi mu murenge wa Ngarama muri aka karere, Murisa Gervais, yabwiye abitabiriye icyo gikorwa cyo gutaha inzu ati: “Twishimiye ko tubonye aho dukorera kuko mbere twajyaga tunyagirwa ariko ubwo tubonye inzu ni igikorwa kigiye gutuma turushaho kunoza inshingano twiyemeje nk’abakorerabushake”.

Busingye yavuze ko Umurenge wa Ngarama ari wo ubaye uwa mbere mu Rwanda kubakira Abunzi binyuze mu muganda w’abaturage.

Iyi nyubako izajya ikorerwamo n’abunzi yubatswe n’abaturage yuzuye itwaye amafaranga asaga miriyoni 18 harimo arenga 70% abarirwa mu bikorwa by’umuganda w’amaboko andi na yo akava mu misanzu abaturage batanze ku bushake.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnson yatashye ku mugaragaro inzu yubakiwe Abunzi abasaba gukemura amakimbirane bararamye (Foto Butare J.)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.