Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Gatsibo: Basabwe gufata neza ibiraro bisaniye

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 05-11-2018 saa 09:25:05
Kimwe mu biraro byasanwe mu muganda mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Remera

Abaturage bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo basabwe gufata neza ibikorwa remezo biyubakiye birimo ibiraro bibiri basannye ku munsi w’umuganda udasanzwe wo kuwa 03 Ugushyingo 2018.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Mukamana Marceline, atangaza ko ibyo biraro bihagaze agaciro k’amafaranga ibihumbi 600.

Yagize ati “Mbere na mbere turashimira uruhare rw’abaturage mu kubaka ibi biraro kandi ni na bo baduhamagaye batubwira ko ibiraro byangiritse. Bigaragara ko bamaze gufata ibikorwa remezo nk’ibyabo, ni ibintu baha agaciro kuko n’ubundi ni amaboko yabo aba yagiyeho. Turabasaba gukomeza kugira umuco wo gufata neza ibikorwaremezo nk’ibyabo bagatunga n’agatoki uwagerageza kubyangiza wese.”

Akomeza avuga ko gukora ibi biraro byari byarangiritse biri mu rwego rwo gukemura ikibazo cyabangamiraga imigendekere y’aho ibiraro byari byarangiritse biri, ikindi ni uko ubuhahirane butakorwaga neza kubera ko imodoka zitwara imizigo na zo byazigoraga, haba hari n’impungenge z’uko umurwayi atashoboraga kugezwa ku bitaro bya Kiziguro kubera ibiraro byari bishaje.

Mukamana akomeza avuga ko hari ibindi biraro bikeneye gukorwa kuko na byo byangiritse nubwo ngo bitaragaragarwaho guhagarika ubuhahirane n’indi mirenge.

Ati “Turacyafite ibindi biraro bifite ikibazo. Hari ikibazo k’ikiraro cya Gisiza-Kageyo, ni ikiraro kiduhuza n’Umurenge wa Kageyo, nta bwo kirahagarika ubuhahirane ariko na cyo ubona ko cyangiritse. Mu minsi ya vuba naho turategura igikorwa cy’umuganda na cyo tugikore ku bufatanye bw’abaturage.”

Abaturage bo mu murenge wa Remera muri Gatsibo bisaniye ibiraro bibiri byatwaye arenga ibihumbi 600 (Foto Kayitare J.Paul)

Kaburame Patrick utuye mu Kagari ka Nyagakombe mu Mudugudu wa Karufuri, avuga ko ikiraro bakoze kibafashije kuko imodoka itwara abarwayi ku bitaro bya Kiziguro byayigoraga akongeraho n’imodoka zigana ku kigo nderabuzima cya Humure zitabonaga uko zigerayo, ubu babaka bishimiye umuganda wakozwe.

Ati “Twari duhangayitse kuko ikiraro cyatumaga imigendekere ya hariya hantu igorana. Twagikoze twishimye kuko ni amahirwe ni n’umugisha twagize kuko bigiye gutuma imodoka zitageraga i Humure bigiye koroha kurusha kuko byari bigoranye.”

Mvuyekure na Nyirabakunzi na bo batuye mu Murenge wa Remera bavuga ko biteguye gufata neza ibiraro bisaniye, bakavuga ko uzashaka kubyangiza bazamutamaza.

Bimwe mu bikoresho byifashishijwe mu gusana ibi biraro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Mukamana Marceline, avuga ko hakoreshejwe ibiti n’amabuye kugira ngo hasanwe ibiraro bibiri byo muri uyu murenge.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.